Umuraperi Muchoma wahoze ari mayibobo yaguze inzu ya miliyoni 45 i Rubavu. Nizeyimana Didier wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Muchoma yaguze inzu mu Mujyi wa Rubavu nyuma y’uko yari amaze imyaka 17 avuye mu buzima bubi bwo ku muhanda.
Muchoma w’imyaka 28 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere. Ni umwe mu bahanzi bakorera umuziki muri Amerika uvuga ubudasiba ko ‘ubuzima yanyuzemo atarajya mu mahanga bwari bubi cyane ndetse yanarwaye amavunja igihe kinini’.
Uyu muraperi amaze igihe kigera ku byumweru bitatu agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 ahavuye, yavukiye mu bibazo by’urusobe, aba mayibobo mu Rwanda, Uganda na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika.
Mu kiganiro na IGIHE, Muchoma yavuze ko muri gahunda zikomeye zari zamuzanye mu Rwanda harimo gusura imiryango yahasize no gufasha abana baba ku muhanda. Yavuze ko ‘yageze iwabo muri Rubavu asanga harateye imbere bitangaje bityo ahitamo gusiga ahaguze inzu’.
Yagize ati “Impamvu iyi nzu nayiguze i Gisenyi ni uko ari hafi yo mu rugo, hano ni iwacu kandi nta gikorwa na kimwe gikomeye nakorera kure y’aho navukiye. Navuze nti reka mbanze ngire ikintu nkora ku ivuko hanyuma nzajye gushaka ibindi ngura i Kigali nyuma.”
Muchoma umaze igihe kinini atanga ubuhamya ko muri Amerika akora akazi ‘benshi bita kabi aho ayora imyanda’, yahamije ko amafaranga miliyoni 45 yaguze iyi nzu ari ayo yabyaje uwo mwuga umutunze mu Mujyi wa Texas.
Yagize ati “Amafaranga yo kugura iyi nzu ni ayo navanye muri Amerika, ni ayo muri kariya kazi. Nagerageje kwiyima byinshi, nanze kugura imodoka zihenze, nkora ijoro n’amanywa ngerageza kwizigamira. Ntabwo ari iyi nzu gusa, hari n’ibindi bikorwa nzakwereka mu mezi ari imbere.”
Inzu Muchoma yaguze iherereye mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Gisenyi hepfo gato ya Kaminuza Yigenga ya Kigali[ULK] ishami rya Rubavu.
Muchoma yavuze ko nyuma yo abahoze ari abaturanyi babo ahitwa i Rwerere mu Karere ka Rubavy ateganya gukora ibikorwa by’urukundo mu bice by’icyaro mu Rwanda, by’umwihariko ngo azasubira muri Amerika amaze gusangira iminsi mikuru n’abana baba ku muhanda abahumurize ndetse abereke ko bafite igihugu kibakunda.
Mu muziki, Muchoma yari aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘My Love’ yahuriyemo na Danny Nanone ndetse na Aime Bluestone.
