Emmanuel Macron kuva ageze ku butegetsi biragaragara ko ataramenyera ngaho yahobeye Donald Trump, yitumiye ku meza y’igikomangoma cya Arabie Saoudite. Emmanuel Macron afata isi uko imeze ariko ubucuti bwe na Paul Kagame n’inko kugenda ku mucanga uguruka.
Vincent Hervouet ati Paul Kagame yatsinze intambara ariko iyo abafaransa bataza kuhaba aba yarafashe ubutegetsi kera akaba ariyo mpamvu abafitiye inzika. Ashinja abafaransa kugira uruhare muri Jenoside. Uko guhangana n’Abafaransa niho igitugu ategekana kizingiye. Abafaransa nabo bakaba bakeka ko abasirikare ba Kagame aribo bahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana akaba ariyo ntandaro ya Jenoside. Bafite inyandiko zerekane ubujura Kagame akora muri Congo. Bafite umwirondoro w’abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame biciwe hanze y’u Rwanda ku mategeko ya Kagame. Ngo none Macron ati bahindure paje bakomeze umubano. Nicolas Sarkozy na Francois Hollande nabo bashatse ko ibyahise babishyira hasi bagakomeza umubano. Ariko ubutabera bw’ubufaransa bwo bwababereye ibamba buhora busaba ko ukuri kwajya ahagaragara.
Vincent Hervouet ati ikiganiro cya Macron na Kagame kiraba mu rurimi rw’icyongereza kuko Kagame nta jambo na rimwe azi ryo mu gifaransa nta nubwo ashaka ko abanyarwanda bavuga igifaransa. Ku rutonde rw’ibyo bari buganireho harimo iby’uko Louise Mushikiwabo ashaka kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Vincent Hervouet ati mwibuke ko u Rwanda rwishe ururimi rw’igifaransa rukaba rwararuhambye. Louise Mushikiwabo numero ya kabiri y’igitugu cya Kagame akaba ari mubarwanyije urwo rurimi rw’igifaransa mu Rwanda ngo none niwe bashaka guha umwanya wo kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa? Vincent Hervouet ati la Francophonie ntabwo ari gusa kuba ibyo bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ahubwo hari no kurangwa n’indangagaciro za Francophonie. Vincent Hervouet arongera ati “igitugu cy’abanyarwanda ntabwo kerekana neza indangagaciro z’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.