Uwishe AIGP Kaweesi muri Uganda ntiyaba ariwe wishe Général Adolphe Nshimirimana i Burundi?

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi. Urupfu rw’umwe mu bayobozi ba polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi, rukomeje kuvugisha menshi ku bugambanyi n’amatiku byaba biri mu nzego z’umutekano z’icyo gihugu.

AIGP Kaweesi yarashwe mu gitondo cyo ku ya 17 Mata 2017 mu gace ka Kulambiro muri Kampala. Nyuma y’amezi umunani ubwo bwicanyi bubaye, ibirego ku bamwishe bigiye gushyikirizwa inkiko za Uganda.

Abantu bake cyane bafashwe bakekwaho kumwica bakomeje gufungwa mu buryo budakurikije amategeko. Urupfu rw’uyu mugabo wari ukomeye mu gipolisi cya Uganda rwitiriwe umutwe wa ADF urwanya icyo gihugu ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe icyuka kibi mu nzego z’umutekano za Uganda gikomeje kwiyongera, bamwe mu bakomeye barimo abofisiye bakuru mu gisirikare, polisi n’inzego z’ubutasi batangiye kwirekura mu ibanga bakavuga ku byavuye mu iperereza.

Umwe muri bo yabwiye ikinyamakuru The Standard ko urupfu rwa Kaweesi rwaba rwarakozwe mu ibanga rikomeye n’abarinda Perezida Yoweri Museveni.

Yavuze ko abakoze iperereza bavumbuye ibimenyetso bishimangira ko amasasu yarashwe Kaweesi n’abamurindaga ari ay’imbunda zikoreshwa n’umutwe wihariye (Special Forces) w’ingabo za Uganda.

Ati “ Ayo masasu si aya AK47 cyangwa indi mbunda isanzwe. Ni amasasu y’imbunda yihariye ikoreshwa n’umutwe w’ingabo wihariye wa hano muri Uganda.”

Undi utashatse kwivuga izina nawe yabwiye icyo kinyamakuru ko bamaze gusuzuma ibitoyi by’amasasu aharasiwe Kaweesi, bemeje ko imbunda zakoreshejwe mu kumwica ari izo mu bwoko bwa M4 zikoreshwa na ‘Special Forces’.

Ati “Ibyo tubona muri iyi minsi ni ibyo twita ‘Katemba’ (ikinamico). Ku bwacu biteye agahinda; gukoresha umutwe wa ADF ukawitirira impfu z’abantu bakomeye ni ukujijisha abaturage.”

LIRE  The UK Must Take Strong Measures Against Rwanda’s Assassination Attempts on its Soil

“Imbunda zakoreshejwe mu kwica umuvandimwe Kaweesi ntabwo ari izitunzwe n’inzego ziciriritse z’abashinzwe umutekano, abasirikare basanzwe ba UPDF, polisi cyangwa abashinzwe ubutasi. Ni imbunda zitunzwe n’umutwe wihariye ukomeye kurusha iyindi hano muri Uganda.”

Undi ukomeye watanze amakuru we yibaza impamvu ubuyobozi bwa polisi bwahisemo guceceka kandi ari bwo bwagombaga gukora iperereza. Yemeza ko ibirego ku bakekwaho kwica Kaweesi muri iki gihe byose ari “Agakino ko muri Hollywood”.

Yagize ati “Wenda ‘Special Forces (SFC)’ n’ubuyobozi bwabo twabababarira baramutse baje bakavuga ko imbunda zabo zibwe zigakoreshwa muri ubwo bugizi bwa nabi. Ariko na none twababaza, … tuti ni gute abantu bagera mu bubiko bw’intwaro zanyu?”

Abantu ba hafi mu gisirikare cya Museveni bemeza ko abamurinda baba barishe Kaweesi kubera amatiku ashingiye ku kurwanira ubutegetsi avugwa mu nzego z’umutekano za Uganda.

Bakeka ko Kaweesi yaba yarabaye inkoramutima y’umuyobozi wa polisi muri iki gihe (Kayihura) maze bakamwica mu rwego rwo guca intege shebuja no kumuha gasopo.

Asobanura ko mu gihe gishize hari abandi basirikare bakuru bagiye bicwa mu buryo buteye urujijo kandi bufitanye isano n’ubuyobozi bukuru bwa Uganda.

Ati” Birakomeye ko wakumva bimwe muri ibi bibazo. Ubwicanyi butegurwa kandi bukemezwa n’ubuyobozi bukuru. Ni gute wasobanura urupfu rw’abahoze ari abayobozi bakuru b’igisirikare nka Kazini na Aronda?”

“Abo si abantu basanzwe bakwiye gupfa nk’abakapolari ababishe ntibamenyekane. Ni cyo gituma n’impamvu z’iyicwa rya Kaweesi ari nazo zihishe inyuma y’urupfu rwa Aronda, Kazini, Mayombo n’abandi.”

Yunzemo ati “Buriya ni ubwicanyi bwateguriwe hejuru… mu guhishira uruhare rw’ubuyobozi bukuru bagonganisha urwego rw’umutekano n’urundi maze uri hejuru kurusha abandi agasigara ari umwere.”

LIRE  Hasigaye igihe gito cyane kitarenze ukwezi ngo Gen.Paul Kagame uyoboye u Rwanda kuri manda y

Yabaye nk’ubihuza no kuba hashize iminsi muri Uganda havugwa uburyo igisirikare gitera inzego za polisi mu gushaka abapolisi babi bihishe inyuma y’ibyaha bitandukanye muri icyo gihugu.

Urupfu rwa AIGP Kaweesi no kunanirwa gushyikiriza ubucamanza abamwishe rutuma hibazwa byinshi ku hazaza h’inzego z’umutekano za Uganda, dore ko bamwe babona rwaba n’intandaro yo gucikamo ibice kwazo.

Urupfu rutunguranye rw’uyu muyobozi rwatumye benshi batangira guterwa ubwoba no kuba hashobora kuba hari gututumba umwuka utari mwiza ahanini ushingiye ku mutekano muke uri muri iki gihugu

Kaweesi yarashweho urufaya rw’amasasu apfana n’abarinzi be

Source: Igihe.com