Utatoroka gereza ya Kagame ni nde?

Umuntu wese uri muri kiriya gihugu wumva ko yakandamijwe ni gute atatoroka iyo gereza ya Kagame ngo ni U Rwanda igihe cyose abonye ahari icyuho. Denyse Mutatsimpundu afite impamvu ze zatumye ahunga Kagame nyuma y’uko aba bakinnyi babashyizeho iterabwoba ngo ntihazagire ukinisha gutoroka. Erega Kagame nawe arabizi ko iyo habonetse uburyo abanyarwanda bigendera bagahunga.

Kagame we nta mikino yahise agereka urusyo rwokugambanira igihugu kuri abo bakinnyi babiri batorotse itsinda ry’abanyarwanda ryari ryagiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’ibihugu bikeresha ururimi rw’icyongereza. Ariko izo nsyo ahora agereka ku bantu nawe umunsi umwe bazazimwikoreza zose maze tuzarebe uko bizamugendekera. Ndetse we ntanubwo bizaba ari insyo kuko ntabwo bizaba ari ukumubeshyera kuzaba ari ukuri kwambaye ubusa kw’ibyaha yakoze, ibyaha yakoreye igihugu cy’u Rwanda, ibyaha yakoreye abanyarwanda n’ibyaha yakoreye ibihugu by’abaturanyi. Ubwo nyine bazacira Pilato urwa Pilato, bazamukanira urumukwiye.

Ubu se u Rwanda ruzabigenza gute? Ubu se ruzahagrika kohereza abanyarwanda ku ruserukira mu mikino inyuranye hanze y’igihugu ngo barinde abanyarwanda gutoroka? Ubu se igihe bazaba basohotse nka gutyo bazabashyiraho uburinzi ngo badatoroka? Kagame niyibaze imamvu bamutoroka kugirango abashe gukemura icyo kibazo. Urugero rwa hafi, nk’umuturage batemeye imyaka bakamwambura amasambu yahingaga akamubeshaho ubwo se abonye uko asohoka ntiyakwigendera gushakisha aho ubuzima buzagenda neza? Erega gereza si ahantu ho  kuba. Ntawifuza kuba muri gereza niyo mpamvu iyo habonetse icyuho ushoboye gucaho acaho.

 

LIRE  Aho Paul Kagame ntazahagamwa n'umuryango wa Rwigara Assinapol akomeje gusahura?