Urubanza ku bujurire bwa Diane Rwigara rwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Urukiko Rukuru rwasubitse iburanisha ku bujurire bwa Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline utagaragaye mu cyumba cy’ibunirasha kubera impamvu z’uburwayi; nyuma y’uko abaregwa basabye ko batari biteguye kuburana.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, bajuririye umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 baheruka guhabwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Iburanisha mu bujurire ryo kuri uyu wa mbere, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Nkusi Faustin, usanzwe ari Umuvugizi wabwo. Me Buhuru Pierre Celestin wunganiraga Diane Rwigara mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ntiyagaragaye mu rukiko, ahubwo Diane yunganirwaga na Me Gatera Gashabana wari umwavoka wa nyina Mukangemanyi mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Mushimiyimana Rwigara Diane, yabwiye urukiko ko umwavoka we yagize urundi rubanza ndetse atari yamenye ko agomba kwitaba urukiko uyu munsi.

Ngo yahawe urutonde rw’amazina y’abantu baraburana uyu munsi atamenyeshejwe ko aza kuburana, bigahurirana n’uko Me Buhuru umwunganira atabonetse kuko afite izindi manza.
Yahise asaba ko ashyikirizwa ‘assignation’, ndetse agahabwa undi munsi wo kuburana. Ikindi kandi ngo ejo [Ku wa Mbere] nibwo yabonanye n’umwunganizi we, bumvikana ko basaba undi munsi wo kuburana.

Me Gatera Gashabana wagaragaye mu rukiko uwo yunganira Mukangemanyi adahari, yavuze ko uwo umukiliya we atabashije kugera mu rukiko kubera uburwayi, asaba ko bahabwa undi munsi kandi icyo gihe bakazahamagarwa mu rukiko hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Mukunzi Faustin na Nkusi Faustin bwavuze ko kuba Me Buhuru yarabonye ko araburana uyu munsi ariko ntiyitabe ngo afite urundi rubanza, bibaza impamvu atanandikiye urukiko ngo arusobanurire urwo rubanza urwo arirwo, atari ukubivuga gutyo gusa.

Kuri Mukangemanyi utitabye ariko akandikira urukiko ko arwaye, we ngo yakoroherezwa agahabwa undi munsi, nubwo ubutaha byaba byiza ku ibaruwa bagiye bashyiraho icyemezo cya muganga.

LIRE  Paul KAGAME witegura kuba President wa UA mumushinga wo «gucuruza abanyafurika » no gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga .

Mu ibaruwa ye, Mukangemanyi yavuze ko Me Gashabana yamuburanira adahari, ariko Umushinjacyaha Nkusi avuga ko amategeko atabimwemerera kuko atamuburanira ahubwo amwunganira.

Diane Rwigara yasabye urukiko ko yahabwa undi munsi wo kuburana kuko ataburana umwavoka we adahari. Naho Me Gashabana yashimangiye ko hakwiye kubahirizwa ibiteganywa mu ihamagarwa mu rukiko kuko “assignation”, ari inyandiko ishyikirizwa uregwa amenyeshwa igihe azaburanira, aho guhabwa urutonde rw’abaraburana umunsi wose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kumenyeshwa ko umuntu azajya kuburana nk’uko Me Gashabana abivuga, ngo ari igihe urukiko ruba rwararegewe mu mizi, ariko muri uru rwego itegeko rigena ko Ubushinjacyaha bugeza uregwa ku rukiko, ku buryo kubamenyesha ko baburana byari bihagije.

Nyuma y’izo mpaka ku mpande zombie, urukiko rwafashe iminota 10 yo gufata umwanzuro kuri icyo kibazo, nyuma rwanzura ko kuba Mukangemanyi yandikiye urukiko ko arwaye, bitaba ikimenyetso ko aribyo kuko byakwemezwa n’ icyemezo cy’umuganga ubifitiye ubushobozi.

Gusa ngo kuba ubushinjacyaha bwemeza ko rwasubikwa ariko bigomba kugenda. Ikindi kandi urukiko rwavuze ko icyaha akurikiranyweho kitatuma aburanirwa n’umwavoka.

Kuri Diane Rwigara, nawe urukiko rwavuze ko kuba Me Buhuru atabonetse kubera ko afite izindi manza bitashingirwaho, ariko mu nyungu z’ubutabera no kugira ngo uburana yunganirwe, urubanza rwasubikwa.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 16 Ugushyingo saa tatu mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Diane Rwigara mu cyumba cy’iburanisha aganira n’umwunganizi we mu mategeko

Diane Rwigara yasabye ko urubanza rwe ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rusubikwa

Iburanisha ry’uyu munsi ntabwo ryari ryitabiriwe cyane

Musaza wa Diane Rwigara yari mu cyumba cy’iburanisha

Anne Rwigara nawe ukurikiranywe n’ubutabera ariko warekuwe by’agateganyo yari yaje kumva urubanza rwa mukuru we

Abacungagereza baherekeje Diane Rwigara nyuma y’iburanisha

Yatwawe mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, abo mu muryango we baramusezera

Abo mu muryango we bari ku rukiko

Amafoto: Niyonzima Moise

LIRE  Kuki Museveni yahagaritse uruzinduko rwe mu Rwanda?

Source: Igihe.com