Une fille du colonel Nsekalije, le « cousin » du général Habyarimana et le génocide des Tutsis

IBARUWA IREBA ABAHUTU MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994.

Alice Akana, 12 avril 2020

LETTRE ADRESSÉE AUX HUTUS EN CE TEMPS DE COMMÉMORATION DU GÉNOCIDE PERPÉTRÉ CONTRE LES TUTSIS EN 1994

Muri iki gihe twibuka genocide yakorewe abatutsi ndasaba abahutu kwibuka ko benshi muri twe twari mu mazu yacu dusa nk’aho ibiri kuba ku bandi bitatureba, ndetse twumva bavuga ko kwa kanaka babishe ahubwo ugasanga harimo bamwe basohokaga bakajya gusahura iby abatutsi bamaze kwicwa ???

Alors que nous commémorons le génocide contre les Tutsis, je demande aux Hutus de se rappeler que beaucoup d’entre nous étions dans nos maisons comme si ce que vivaient les autres ne nous concernait pas. Quand nous apprenions que la famille de tel ou tel a été tuée, certains parmi nous allaient piller les biens des Tutsis qui venaient juste d’être tués.

Mureke mbabwire mwa bahutu mwe twese ntitwishe ariko kuba uyu munsi ugipfobya genocide nuko ntaho waba utaniye n’interahamwe, tujya tuvuga ngo kanaka yahishe abatutsi yewe na data yarabahishe batari bake ariko icyamushyize muri position yo guhisha ntibe iyo kwicwa ni iki !!??

Vous les Hutus, permettez-moi de vous dire que nous n’avons pas tous tué mais il n’y a pas de différence entre toi et un interahamwe si aujourd’hui encore tu minimises le génocide. Nous évoquons parfois les personnes qui ont abrité et protégé des Tutsis. Mon père en a protégé beaucoup mais en vertu de quoi était-il dans la position de protecteur et pas dans celle de victime potentielle ?

Twibaze rwose uribaza uryamye mu nzu utundi twana turi mu kibunda mu myobo mu nsina mubihuru mu rufunzo wowe ugona wahaze , utundi dutegereje kwicwa mu gitondo !!!???

LIRE  Paul na Jeannette Kagame baba barigutekereza iki nyuma yihirikwa ry’ Akazu ka Mugabe?

Imaginez-vous ! Tu es rassasié, tu ronfles dans une maison alors que des petits enfants dans la brume, se cachent dans des grottes, des bananeraies ou des marais en attendant d’être tués le matin.

Ubu se ko corona virus yavugishije abantu ari virus ibaze noneho ubwoko guhaguruka ngo butsembe ubundi ibaze bitekerezeho wibihunga wikwisobanura tinyuka ubihange amaso niba wari utaravuka cg wari muto baza abariho ; urebe icyo gihe umututsi wese yari uwo gupfa azira uko yavutse kandi akicwa urw’agashinyaguro n’abo babanye bashyingiranywe bababyaye.

Regarde tout ce qui passe à cause du coronavirus alors que ce n’est qu’un virus ! Compare ça avec l’extermination d’une ethnie par une autre ! Penses-y, ne fuis pas, ne te justifie pas, sois courageux et assume. Si tu n’étais pas encore né ou que tu étais trop jeune à l’époque demande à tes aînés : tous les Tutsis étaient condamnés à mort pour le simple fait d’être né tutsi. Ils étaient torturés à mort par des personnes avec lesquelles elles avaient des liens de mariage et d’entraide et avec lesquelles elles avaient vécu en harmonie.

Rwose umuhutu ukivugisha ko jenocide itabaye cyangwa akitwaza ko n’Abahutu ngo bishwe ni agasuzuguro ni ubugome mu bundi keretse utabizi na njye nigeze kujya nsimbarara kuri n’Abahutu barapfuye ariko nibuka ko icyo gihe twe twari mu nzu abandi bahigwa bunyamaswa ari abanyarwanda nkatwe.

Les Hutus qui nient le génocide ou qui disent que les Hutus ont aussi été tués, font preuve de mépris, de cynisme et de méchanceté à moins que ce soit de l’ignorance. J’ai moi-même à une certaine époque, mis en avant que les Hutus avaient aussi été victimes et puis je me suis souvenu que nous étions dans nos maisons tandis que d’autres étaient pourchassés comme des animaux alors qu’ils étaient des Rwandais comme nous.

LIRE  "A la mémoire de Kizito Mihigo" - 25 juillet 1981–17 février 2020.

Interahamwe zashoye ubwoko bw’abahutu mu bwicanyi none Abahutu benshi kubera ikimwaro bibagararaho no kwisobanura mu mafuti, mwongere mwibaze kuki wari wicaye iwanyu abandi babahiga ?

Les interahamwe ont entraîné l’ethnie des Hutus dans les tueries et depuis ils sont honteux et ridicules dans la justification de l’injustifiable.

Kuki wari uri kurya abandi baburaye ubwoba bwabibagije inzara ? kuki waryamaga ugasinzira abandi bari mu myobo ? Kuki wabahishaga bari bafite iwabo n’imiryango yabo ?

Pourquoi tu pouvais manger alors que d’autres avait perdu l’appétit à cause de la peur ? Pourquoi tu t’endormais placidement alors que d’autres étaient dans des fossés ? Pourquoi tu devais les cacher alors qu’ils avaient des maisons et des familles ?

Naho interahamwe zo ntizakora jenocide ngo zinanirwe no kuyipfobya ariko please Abahutu mutagize uruhare mu bwicanyi ndabinginze dutekereze agahinda, ubwoba, ubupfubyi, ubupfakazi, ubumuga Abatutsi batewe bazira uko bavutse kandi ntitugahunge kuvuga ko batewe ibyo byose na bene wacu b’Abahutu.

Il n’est pas étonnant que les interahamwe qui ont perpétré le génocide nient celui-ci mais please je supplie les Hutus qui ne se sont pas impliqués dans les tueries de penser, nous devons penser au chagrin, à la peur, aux orphelins, aux veuves, aux handicapés, à tout ce que les Tutsis ont subi parce qu’ils sont nés Tutsis. Et nous devons reconnaître que ce sont nos parents Hutus qui l’ont fait.

Ntibitwaze ngo iby’amoko byavuyeho kuko turavuga ibya 94 igihe cya jenocide iby’ amoko byariho.

Nous parlons de 94, au moment du génocide quand les ethnies étaient toujours formalisées, ne venez pas nous dire que les ethnies n’existent plus.

LIRE  Décès d'Amadou Gon Coulibaly: le message du président Ouattara lu à la télévision

Sindasobanukirwa neza impamvu kwibuka jenocide yakorewe abatutsi bigoye bamwe kuruta kwiruka baririmba ngo iye tubatsembatsembe ndabibutsa ko iryo jambo jenocide ari interahamwe zariririmbaga none kuki ubu ribabangamira ???

J’ai encore du mal à comprendre pourquoi la commémoration du génocide des Tutsis posent plus de difficultés à certains que de courir les rues en appelant à leur extermination. Je vous rappelle que les interahamwe chantaient le mot génocide à l’époque mais aujourd’hui c’est incompréhensible qu’ils aient des difficultés à le prononcer.

Imana ikomeze yite kubabuze ababo, abapfuye baruhukire mu mahoro ariko n’interahamwe cyangwa n’ abandi bose bagipfobya jenocide Imana ibahe umutima wo guca bugufi wo kwemera ibyabaye kubyumva no kubirwanya ngo bitazongera kubaho ukundi.

MERCI.

Que Dieu continue de veiller sur ceux qui ont perdu les leurs, que ceux-ci reposent en paix. Que Dieu viennent en aide aux interahamwe et à tous ceux minimisent encore le génocide pour qu’ils aient l’humanité de reconnaître humblement ce qui s’est passé, de le comprendre et de le combattre pour que ça ne reproduise jamais.

Traduction NKB-D