Ikinyamakuru The EastAfrican cyanditse kivuga ko:
“Umuryango urengera ukanubahiriza ikiremwamuntu watangaje ko ihererekanya ry’impunzi z’abanyafurika mu Rwanda cyangwa muri Uganda ritubahirije itegeko mpuzamahanga ku mpunzi. Uwo muryango uratangaza ko amasezerano Israel yagiranye n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere atemewe kuko anyuranyije n’icyo itegeko mpuza mahanga ku mpunzi rivuga.
U Rwanda rwiyemeje kwakira izo mpunzi zabanyafurika ziri muri Israel, ibi byashoboka aruko inzira bizanyuzwamo yemewe n’iryo tegeko mpuza mahanga ku mpunzi.”
Ubu se Kagame azongera kuvuga ko bamubeshyera muri iri curuzwa ry’impunzi z’abanyafurika bari muri Israel? Kuba uyu muryango wavuze ibi n’uko ari mpamo ko Paul Kagame yariyumvikanya na Netanyahu mu bucuruzi bw’abanyafurika bahungiye muri Israel. Kagame we erega ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Menya ko imigambi yawe kuri ziriya mpunzi itazigera icamo.