“Ukuboko kwafashe ingoma ntikuyirekura keretse baguciye” Ese ibyabaye muri Zimbabwe bibaye mu Rwanda byagenda gute?

Hari uwigeze kuvuga ngo hapfa abanyarwanda benshi ibyabaye kwa Robert Mugabe biramutse bibaye mu Rwanda rwa Kagame. Aho ntiyabeshye. Impamvu Robert Mugabe bari kumusaba ngo agende mu mutuzo, arekure ubutegetsi mu mahoro nuko atari umwicanyi nka Kagame. Ariko icyo bahuriyeho ni kimwe GUSAHURA IGIHUGU, GUKENESHA ABENEGIHUGU.

Ibi byose biterwa no kugundira ubutegetsi. Umuyobozi wese wafatiriye ubutegetsi atangira akora neza muri manda ya mbere, muri manda ya kabiri intege zitangira kugabanuka agatangira gukora nabi. Manda ibyiri rwose zirahagije ngo umuprezida abe yashyize mu bikorwa imihigo kandi niyo abaye atarayirangiza umusimbuye akomereza aho yaragejeje haba hari aho gukosora akahakosora. Iyo bigejeje kuri manda ya gatatu aba yagaciye, habaho kwiba amajwi kugirango atorwe noneho intambara yo kumurwanya igatangira kuko abaturage baba batangiye kumva ububabare buturutse ku miyoborere mibi, niho atangira kumva ko igihugu ari icye. Agatangira gukora ibyo ashatse atitaye ku bitekerezo by’abaturage.

Robert Mugabe yagiye ku butegetsi muri 1987, yatowe inshuro ebyiri atsinda muri 1990 ariko yatangiye kwiba amatora nyuma y’umwaka 2000, nibwo ubukungu bw’igihugu cya zimbabwe bwatangiye gusubira inyuma bitewe n’iyirukanwa ry’abazungu bari barigabije igice kinini cy’ubutaka bwa Zimbabwe, icyo gihe habayeho ibura ry’ibiribwa kubera abo bazungu bari bafatiye runini ubuhinzi n’ubworozi muri Zimbabwe. Urebye ukuntu Zimbabwe yasigaye inyuma, wakwibaza icyo Perezida wayo Robert Mugabe yakoraga. Yahugiye mw’isahura. yashyiraga mu mufuko we gusa ntiyite ku bikorwa bizahura abaturage ba Zimbabwe. None igihe kirageze ngo agende abagenerali be bakaba barimo babyitwaramo neza ngo hatagira amaraso ameneka.

Uretse gusahura Paul Kagame we afite akarusho k’ubugome, guhonyora no kwica abanyagihugu kubera ko abishaka, kubera ko bakoze ibyo adashaka, kubera ko batavuga rumwe nawe, kubera ko ntacyo akura ku bucuruzi bwabo, kubera ko banenze imikorere ye n’ibindi. Ibyabaye kuri Robert Mugabe biramutse bibaye mu Rwanda, sinzi niba Paul Kagame yahava amahoro umenya uwiciwe wese yamutera ibuye. Robert Mugabe ategetse imyaka 37, Kagame nawe aramutse arangije izi manda ebyiri yibye yaba amaze kubutegetsi imyaka ingana nk’iya Robert Mugabe amaze ku butegetsi. Banyarwanda ni mutekereze ibyo Kagame ari gukora ubu, ubwo nyuma yiriya myaka yaba amaze gukora ibingana iki? Abanyarwanda twaba twarashize.

LIRE  Paul na Jeannette Kagame baba barigutekereza iki nyuma yihirikwa ry’ Akazu ka Mugabe?

Buriya Kagame azi ko ari gukora neza. Ntabwo azi ko ari umurage mubi ari gusigira abana be. Ariko buriya Kagame yemeye akarekura ubutegetsi wenda abana be bazabaho mu mahoro. Ariko abanyarwanda baravuga ngo “Ukuboko kwafashe ingoma ntikuyirekura keretse baguciye”. Mucyo rero tugire icyo dukora tureke kureberera nkab’anyazimbabwe, tugire icyo dukora amazi atararenga inkombe.

Ange Uwera