Uganda :Perezida Museveni yahagurukiye kurwanya agasuzuguro ka Paul Kagame!

Inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda ni iyerekeranye n’ifungwa ry’abayobozi ba kuru b’igipolisi cya Uganda. Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017, abo bapolisi bakuru bakaba bagejejwe imbere y’urukiko ruyobowe na Lt.Gen Andrew Gutti.Abo bapolisi bakuru bakaba baragejejwe imbere y’urukiko bari kumwe n’umunyarwanda witwa René Rutagungira wari waraburiwe irengero mu minsi yashize. Abo bose bakaba baregwa icyaha cyo gucengeza intasi (DMI) za Paul Kagame mu nzego zishinzwe umutekano z’igihugu cya Uganda, bagakorana nazo mu bikorwa byo gushimuta impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu gihugu cya Uganda, bakazoherereza mu Rwanda rwihishwa! Zimwe muri izo mpunzi zikaba zarageze mu Rwanda ziricwa izindi zigafungwa! Abo ba polisi barashinjwa kandi ibindi byaha by’ubugome no kugambanira igihugu cya Uganda ku nyungu z’ibihugu by’amahanga. Ikibazo cy’aba bapolisi bafunze kikaba gikomeye cyane kuko ibyaha baregwa gukora bikomeye kandi hakaba hakekwa ko n’umukuru w’igipolisi cya Uganda Gén. Kayihura nawe ashobora kuba yarijanditse muri ibyo bikorwa!

Hari amakuru agera kuri «veritasinfo» yemeza ko bamwe mu bantu begereye Paul Kagame bari mu Rwanda kimwe n’ibyitso bye biri hanze y’igihugu bari gukwiza amakuru y’ibinyoma bavuga ko abo bapolisi bakuru ba Uganda bari gufungishishwa n’abanyarwanda bari mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame akorera hanze y’igihugu! Ibyo bikaba bishobora kuba byafatwa nk’inyoroshyacyaha kuri abo bapolisi kuko bashobora kuvuga ko ibyo bashinjwa ari ibinyoma bahimbiwe kubera inyungu za politiki! «Veritasinfo» yegereye bamwe mu basilikare bakuru b’igihugu cya Uganda ndetse n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu, kugirango imenye neza ukuri nyako ku mpamvu z’ifatwa ry’abo bapolisi bakuru. Amakuru veritasinfo ifitiye gihamya yemeza ko ibikorwa byo gufata abapolisi bakuru ba Uganda byategetswe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku giti cye, nyirabayazana yatumye Museveni afata uwo mwanzuro wo gusukura ikipolisi cya Uganda akaba ari uko yari amaze kubona amakuru yuzuye yemeza ko bamwe mu bapolisi bakuru ba Uganda ari abagambanyi, bakaba bakorana na maneko y’igihugu cy’u Rwanda mu guhungabanya umutekano wa Uganda.

Urupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi rwakuye Museveni mubitotsi !

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, nibwo umuvugizi w’igipolisi cya Uganda AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe amasasu menshi. Igitero kikaba cyaramugabweho mu gitondo cya kare ari kuva mu rugo iwe, akaba yarapfanye n’umupolisi umurinda ndetse n’umushoferi we. Iperereza ry’igipolisi cya Uganda rikaba ryaragaragaje ko imodoka yarimo Kaweesi yarashweho amasasu arenga 70. Perezida Museveni akimara kumenya urupfu rwa Kaweesi yahise ategeka ko hatangira iperereza ryimbitse ryo kumenya abamwivuganye n’impamvu zihishe inyuma y’urupfu rwe. Bamwe mu bakurikiranira hafi iyi dosiye bari muri Uganda, bemeza ko iperereza rya mbere ryekanye ko AIGP Kaweesi yishwe na bamwe mu bapolisi ba Uganda. Ikinyamakuru « washingtonpost », kivuga ko imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yari imaze iminsi ishyira igitutu kuri leta ya Uganda kugira ngo ikore iperereza ryo gufata abagize uruhare mu ishimutwa ry’impunzi z’abanyarwanda harimo na Lt.Joel Mutabazi wabaga mu mutwe w’ingabo zirinda Paul Kagame, uwo Mutabazi akaba yari yarahawe ubuhunzi muri Uganda.

LIRE  Charles Onana vient de défendre sa thèse de doctorat sur le Rwanda à l'université de Lyon en France.

Kubera igitutu cy’iyo miryango yasabaga leta ya Uganda guhagarika abantu bashimuta impunzi z’abanyarwanda, AIGP Andrew Kaweesi yatangiye gukora iperereza ry’ibanze, bituma abapolisi ba Uganda bakorana n’intasi zoherejwe na leta ya Kagame mu gushimuta impunzi bafata umwanzuro wo kwica AIGP Kaweesi kugirango baburizemo iryo perereza. Nyuma y’urupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi, Perezida Museveni yatanze amabwiriza akomeye yo gushakisha abamwishe n’impamvu zakuruye ubwo bwicanyi. Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kugera mu kwezi kwa Karindwi, inzego zishinzwe ubutasi mu gihugu cya Uganda zari zimaze kumenya abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi, hakurikiraho igikorwa cyo gukusanya ibimenyetso bibashinja ibyaha.

Ku italiki ya 7 Kanama 2017 umunyarwanda witwa René Rutagungira yafashwe n’abashinzwe umutekano b’igihugu cya Uganda ari mu kabari kari aho bita «Bakuri» muri Old Kampala. Ifatwa rye ryarasakuje cyane kuko havuzwe amagambo menshi, amakuru menshi akaba yaremezaga ko yanyerejwe ndetse ngo akaba yarishwe n’ingabo za Uganda. Ambasade y’u Rwanda i Kampala yakoresheje imbaraga nyinshi kugirango uwo Rutagungira aboneke ariko birananirana. Rutagungira amaze kugera mu maboko y’abashinzwe umutekano ba Uganda yatanze amakuru menshi cyane, yerekanye uburyo intasi zoherejwe na Paul Kagame zacengeye igipolisi cya Uganda kugera mu rwego rwo hejuru, ayo makuru akaba yarashimangiye amakuru menshi ubutasi bw’igihugu cya Uganda bwakusanyije ku rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi.

René Rutagungira yagaragarije inzego z’ubutasi bw’igihugu cya Uganda ko ari musikale wa Kagame, akaba afite ipeti rya « sergent ». René Rutagungira yagaragarije inzego zishinzwe umutekano za Uganda ko yoherejwe muri Uganda na leta ya Paul Kagame nk’umukozi wa DMI (intasi). Ibikorwa yakoraga byose byari ibyo guhiga abanzi b’u Rwanda (abanyarwanda b’impunzi n’abanyamahanga) baba mu gihugu cya Uganda akabashyikiriza leta ya Kagame mu gihe bishoboka, byaba bidashoboka akabica. Akazi ke yagafashwagamo n’ambasade y’u Rwanda kimwe n’abapolisi ba Uganda bahabwaga amafaranga na leta ya Paul Kagame. René Rutagungira yavuze amazina y’intasi nyinshi Paul Kagame yohereje muri Uganda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu bagamije gusenya ibikorwa by’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda ndetse bakanazica. Rutagungira yatangaje ko gahunda ikomeye bahawe gukora muri Uganda ari ugusenya uruganda rwa Rujugiro no kugenzura ibikorwa by’ingabo z’abafaransa muri Uganda!

LIRE  Agression Rwanda RDC: TSHISEKEDI plaint le Rwanda

René Rutagungira niwe wicishije Aimé Ntabana ndetse agira n’uruhare rukomeye mu ishimutwa rya Lt.Joel Mutabazi mu mwaka w’2013, ishimutwa rya Mutabazi akaba ariryo ryatumye leta ya Uganda ishyirwaho igitutu n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kuko yashimuswe ari impunzi yemewe na HCR akoherezwa mu Rwanda rwihishwa. René Rutagungira yatanze ibimenyetso byerekana ko amabasaderi w’u Rwanda muri Uganda Général Frank Mugambage ariwe ukuriye ibikorwa byo kuyobora ubutasi muri Uganda. Abandi bakozi ba ambasade ya Kagame i Kampala René Rutagungira yavuze ni Baguma Ismael na Colonel Burabyo bari bashinzwe gushyikiriza amafaranga abo bicanyi. René Rutagungira yavuze kandi ko intasi za Kagame muri Uganda zafashwaga n’abapolisi 2 bakuru ba Uganda mu bikorwa byo gushimuta impunzi no kuzica. Abo bapolisi bakaba barahabwaga amafaranga menshi n’ambasade y’u Rwanda i Kampala.

Intumwa za ONU zatumye Perezida Museveni arakarira Kagame cyane !

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ubwo Perezida Museveni yari agiye mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye ONU yabereye i New York muri Amerika, yanyuze mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi ; muri uwo mujyi Museveni akaba yarakoranye inama n’impuguke zo mu rwego rwo hejuru z’umuryango w’abibumbye ONU. Izo ntumwa za Loni zikaba zarashinje perezida Museveni icyaha cyo kuba yarahaye uburenganzira intasi (DMI) za Paul Kagame bwo gushimuta impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu gihugu cya Uganda zikoherezwa mu Rwanda rwihishwa kugirango zigirirwe nabi. Izo ntumwa zikaba zarashinje Museveni icyaha cyo kwica amategeko mpuzamahanga arengera impunzi! Izo ntumwa za Loni zikaba zarahaye Perezida Museveni raporo yanditse irimo amazina y’abapolisi ba Uganda n’intasi za Kagame zikora ibikorwa byo kwica no kunyereza impunzi z’abanyarwanda muri Uganda.

Iyo raporo intumwa za Loni zagejeje kuri Museveni yamuteye ipfunwe bituma asaba imbabazi izo ntumwa za Loni kandi azizeza ko abo bose bakoze ibyo byaha byo gushimuta impunzi agiye kubahana ndetse iryo kosa rikaba ritazongera kubaho muri Uganda. Ubwo Museveni yasubiraga muri Uganda yashyikirije iyo raporo y’intumwa za Loni intasi za Uganda, amazina y’abantu bari muri iyo raporo ndetse n’ibimenyetso intumwa za Loni zatanze byahuye neza na raporo intasi za Uganda zari zimaze gukora ndetse n’amakuru René Rutagungira yahaye abashinzwe umutekano ba Uganda ku bapolisi no ku ntasi za Kagame zishimuta impunzi muri Uganda. Ku wa kane taliki ya 26 Ukwakira 2017, Perezida Museveni yagiranye inama n’abasilikare bakuru ndetse muri iyo nama umukuru w’igipolisi cya Uganda «Kale Kayihura» akaba yari yayitumiwemo. Museveni yabwiye ijambo rikomeye abo basilikare kandi ashimira ingabo za Uganda UPDF igikorwa zakoze cyo guta muri yombi abapolisi bakuru ndetse n’intasi z’u Rwanda bishoye mu bikorwa byo kunyereza impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda,ibyo bikaba byarabaye igisebo gikomeye ku gihugu cya Uganda imbere y’umuryango mpuzamahanga. Museveni yagaye kuburyo bukomeye imyitwarire y’igipolisi cya Uganda.

LIRE  Diplomatie: Evolution du pont MOMBASA-KIGALI, Kagame en appelle au travail

Kuwa gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017 nibwo abapolisi bakuru bari kumwe n’abasilikare bishoye muri ibyo bikorwa byo gushimuta impunzi bagejejwe imbere y’ubutabera, muribo twavuga SSP Nickson Agasirwe wayoboraga Special Operations Unit (SOU), Sgt. Abbey Tugume, Abel Omong, ASP James Magada, IP Mpamizo wari warahawe akazi na Gen.Kale Kayihura ko gukurikirana imanza ziba zitaragenze neza kugirango amenye ukuri kwazo, hakaba harimo n’umunyarwanda René Rutagungira wayoboraga intasi za Kagame mu bikorwa byo gushimuta impunzi z’abanyarwanda afatanyije n’abo bapolisi bakuru ba Uganda bahabwaga amafaranga menshi na leta ya Kagame. Abo bagizi ba nabi bose bashinjwa gukoresha imyenda n’imbunda bya leta ya Uganda bagamije gukora ibikorwa by’ubugome birimo gushimuta impunzi, kwica abantu no kwambura rubanda ibyabo.

Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bakaba basanga icyemezo Museveni yafashe cyo kwirukana intasi za leta ya Kagame kimwe n’ibyitso by’abagande bibashyigikira mu bikorwa byabo bibi, ari icyemezo gikomeye cyane kimutandukanyije na Kagame kurusha intambara yahanganishije abagande n’inkotanyi i Kisangani! Museveni yafashe n’ikindi cyemezo gikomeye cyo kwambura Kale Kayihura abapolisi bamurinda maze abasimbuza abasilikare. Kayihura bizwi ko ari inshuti magara ya Paul Kagame kuburyo abantu benshi batangiye kwibaza uko bishobora kugenda Museveni afashe icyemezo cyo guta mu kagozi Kayihura ! Ese Kagame azatinyuka kujya ku mubohoza ? Azajya gusaba imbabazi Museveni se ntamukoreho ? Byose tuzabihabwa n’uko ibintu bizaba byifashe mu gihe kizaza !

Veritasinfo