Uganda: Kagame abinyujije mu binyamakuru bye akomeje kwikanga BARINGA ya Kayumba Nyamwasa?

Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda? Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports ndetse na Spyreports, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda barimo perezida Museveni ubwe ndetse na minisitiri w’umutekano, Gen (Rtd) Henry Tumukunde.

Inkuru yasohotse ku rubuga Spyreports kuri uyu wa kane itangira ivuga ko Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda agakurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele. Bongeraho ko yaje kwifatanya na Museveni mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.

Uru rubuga muri iyi nkuru rwakomeje ruvuga ko hari amakuru y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi na perezida Museveni, ndetse ko ajya ajya i Kampala agakorana inama n’abantu be agasubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo mu nkuru yacyo yo kuwa 30 Ukwakira, aho cyavugaga ko ari iperereza cyakoze, cyavuze ko ibi bintu bitashimishije u Rwanda ndetse rukamagana umubano ukomeye uri hagati ya Gen Nyamwasa na minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen.(Rtd) Henry Tumukunde.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko inzego z’ubutasi z’u Rwanda zabonye ibimenyetso bigaragaza ko aba bagabo bombi (Kayumba na Tumukunde) bagirana ibiganiro kenshi kuri telephone. Ese kuba abayobozi ba Uganda baba bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byaba bisobanuye iki ku bayobozi b’u Rwanda?

Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko uko guhamagarana guhoraho hagati ya Nyamwasa na Tumukunde biteye impungenge.

LIRE  Vaccin covid : Des rwandais fuient leur pays par crainte d’un poison sanitaire dans le vaccin

Usibye kuba Nyamwasa ajya muri Uganda, Chimpreports ikomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko rimwe na rimwe Nyamwasa iyo agiye muri Uganda hari agatsiko k’abarwanyi ba FDLR abonana nako. Aha umuntu akaba yakwibaza ukuntu FDLR yaba yarageze muri Uganda byari bizwi ko ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ku rundi ruhande, urubuga rwa Spyreports rukomeza ruvuga ko, inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa yitwa Noble Marara, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame akaba aba mu buhungiro ndetse ari umwe mu baherutse gushinga umutwe witwa Rwandese Revolutionary Movement, muri iki cyumweru, ngo yandikiye perezida Museveni amushimira kuba amaze iminsi akurikirana abapolisi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu.

Marara ari nawe muvugizi wa RRM, avuga ko uyu mutwe bashinze watangije urugamba rwa demokarasi rwo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ngo nk’uko Museveni ubwe yabigenje aca mu nzira zigoye umunsi ku wundi, leta ku yindi arwanya abanyagitugu nka Idi Amin Dada, Milton Obote ndetse akanavugamo ba Habyarimana na Mobutu.

Mu minsi ishize, nibwo bamwe mu bayobozi mu gipolisi cya Uganda ndetse n’Umunyarwanda wakekwagaho ibikorwa by’ubutasi muri Uganda, batawe muri yombi ndetse bagezwa imbere y’urukiko bituma havuka umwuka mubi wiswe intambara y’ubutita hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Kuva icyo gihe nta munsi ushira itangazamakuru ryo muri Uganda ridakoze inkuru zigonganisha ibihugu byombi ku buryo umuntu yakwibaza ikibyihishe inyuma.

Mu 2011 nibwo Kayumba Nyamwasa, wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

LIRE  Zimbabwe : qui est Emmerson Mnangagwa, l’homme qui a fait tomber Robert Mugabe?

Dennis Ns./Bwiza.com