Uganda: Isomere uburyo Sgt.Rutagungira René yamennye amabaga ya DMI abamutumaga nabo yakoranaga nabo

Uganda: Maneko y’u Rwnda Cyubahiro Jean Paul Nawe Yatawe Muri Yombi Na CMI Nyuma Yo Gushinjwa Na Sgt.Rutagungira René. Amakuru yizewe twahawe n’umukozi wa CMI kandi akaba afitanye isano n’akomeje kuvugwa cyane mu mugi wa Kampala aravugako Rutagungira René yafashwe hagendewe ku makuru urwego rw’ubutasi bw’igisilikare cya Uganda CMI bwari bumaze igihe bwarahawe n’abapolisi bari barafatiwe case y’ishimutwa rya Lt.Joel Mutabazi ndetse n’izindi mpunzi z’abanyarwanda.

Rutagungira akimara gutabwa muri yombi avanywe mu kabare ka Bakuri kari hafi yaho yari yariciye Ingabire Charles yibwiraga ko bajya kumufungira muri police iyobowe na shebuja Kale Kayihura, nkuko yajyanyweyo akimara kwica uyu munyamakuru Ingabire Charles muri 2011 maze Kale Kayihura agahita ategeka ko bamurekura nta yandi mananiza atarajyanwa mu rukiko.

Ku bw’amahirwe make yaje kwisanga mu kigo cya gisilikare cya CMI afunganywe na bya bikomerezwa bakoranaga by’abapolisi, ahita amenya ko ingoma zahinduye imirishyo bityo ubwoba butuma atanga amakuru yose Ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi leta ya Kigali yamushoyemo ndetse atanga n’urutonde rwabo bakoranaga.

Ni muri urwo rwego Cyubahiro Jean Paul yaje gutabwa muri yombi kuko Rutagungira yari yaramutanzeho amakuru ko ariwe warushinzwe gutara no guhuza amakuru agezweho mu mpunzi no kubafasha kumenya gahunda impunzi zifite naho impunzi zihigwa ziherereye. Yavuzeko Cyubahiro ariwe Ambasade yari yaragize umuhuzabikorwa wa za maneko bohereje gukorera mu impunzi zituye mu mugi wa Kampala.

Rutagungira yavuzeko amakuru Cyubahiro yahabwaga na za maneko ngenzi ze yayashikirizaga Col Baguma Ismael cyangwa muri Ambasade y’uRwanda bityo akaba aribo bafata umwanzuro kuko Uwo Col.Baguma Ismael na Ambasaderi Mugambage frank bakoranaga bya hafi na komiseri wa police Kale Kayihura Wahitaga abaha abapolisi bo gukorana nabo mu bikorwa bya mafia byo gushimuta, kwica rwihishwa, gutera ubwoba no kuzicyura mu Rwanda mu buryo butemewe.

LIRE  Umva ko Kagame adatinya ngaho n'ahangane n'abana b'impunzi zo mu nkambi ya Kiziba

Rutagungira ngo yatanze urutonde runini rwa ba maneko bakoranaga ariko kugeza ubu ngo inyinshi zahise zicikira i Kigali nyuma yuko zimenyeye ko umuhuzabikorwa wazo yatawe muri yombi. Izo maneko zajyanywe mu Rwanda mw’ijoro ryo kuwa gatanu muri za bisi za Col. Dodo zitwa Trinity zikorera aho bita Bakuri.

Amakuru akomeje kutugeraho avugako mu cyumweru gitaha uyu Cyubahiro jean Paul nawe azagezwa imbere y’urukiko rwa gisilikare kuko ngo nawe yemeye ibyaha anabisabira imbabazi ndetse avuga ko yinjijwe muri ibyo bikorwa Ku gahato kugirango barebe ko yazahabwa imbabazi cyangwa akagabanyirizwa ibihano.

Iki gikorwa cy’indashyikirwa president Museveni yatangije cyo gufata no gufunga maneko za Kigali kikaba cyatumye abanyarwanda batari bacye bari barahungiye mu byaro bya Uganda batangira kugaruka mu mugi wa Kampala kuko abenshi bicwaga mu buryo budasobanutse bikitirirwa abajura ndetse n’uburwayi budasanzwe!!!

Umusomyi wa The Rwandan
Source: TheRwanda.com