Ubuyobozi bw’u Rwanda bwibutse ibitereko bwaseshe!!!

Ubu nibwo babonye ko abayobozi b’u Rwanda bafatira ibyemezo abaturage batabanje kuganira nabo ku kibazo runaka kerekeranye n’abaturage. Ubuyobozi buti bagomba kubanza kuganira n’abaturage bakabumvisha ko igikorwa kigiye gukorwa kiri mu nyungu z’abaturage mbere yo kubafatira imyanzuro. Hari ingero nyinshi, abaturage ba Kimisagara bimuwe kungufu bakabarundira mu nsengero nazo ziri mu manegeka. Abaturage bo muri Bannyahe Nyarutarama leta ishaka kwimura batabanje kumvikana nabo ku ngurane. N’ibindi byinshi umuntu atarondora.

Ubuyobozi burongera buti iyo abaturage bumvise uburemere bw’ikibazo hari n’ubwo aba aribo bafata iyambere mu kugikemura leta itabanje kubiruka inyuma. Ayo makuru turayakesha BBC Gahuzamiryango.

Byaragaragaye ko leta ifatira abaturage ibyemezo ahatari ngombwa, aha ngombwa yakagombye kubafatira ibyemezo ikabareka bakabyivurugutamo bonyine. Urugero rwa hafi n’uburyo abaturage basenyewe n’imvura idasanzwe muri Karongi birwanyeho bishakira amacumbi mu baturanyi babo leta irimo irebera bakagera n’aho kwicwa n’inzara bamwe bakiyahura basubira mu mirima yabo ngo bagiye gushaka utwaka twaba twararokotse kandi bazi neza ko imisozi igitwarwa n’inkwangu.

LIRE  Kagame, The African Continental Free Trade Area Will Not Help You