Joseline Muhorakeye Komiseri w’ubumwe n’ubwiyunge ati “nifatanyije n’abanyarwanda bose babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ababuze ababo mu bwicanyi ndengakamere bwibasiye inyoko muntu”. Ati “Jenoside yakorewe abatutsi ni amahano yagwirirye u Rwanda”. Arongera ati “ubwicanyi bwakorewe abandi banyarwanda n’abwo n’amahano ndengakamere yibasiye inyoko muntu n’ubwo butiswe Jenoside.
Imiryango itagira ingano y’abahutu n’abatwa yatakaje abantu b’ingeri zose bamwe bazize intambara abandi bazira ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu. Hari n’abanyamahanga batakaje ubuzima bwabo bazira umwiryane wacu. Cyane cyane abo mu gihugu duturanye cya Congo”. Ati nk’uko umuhanzi Kizito avuga ati abo bose babuze ababo turabasabira”.
Ubu butumwa bwa Joseline Muhorakeye ni ubutumwa bw’agaciro kanini. Ntekereza ko abanyarwanda twese tugendeye kuri ubu butumwa nagushidikanya ubumwe n’ubwiyunge bwasugira bugasagamba muri ruriya Rwanda rwacu. Ntituzigera tugera kuri ubwo bumwe n’ubwiyunge mugihe cyose Kagame n’agatsiko ke batemeranya n’abanyarwanda twese ko buri wese yabuze uwe, tukemeranya ko buri wese yemerewe kwibuka uwe wazize Jenoside yaba umututsi, yaba umuhutu cyangwa umutwa ntibyitwe ingengabitekerezo.
Ubu butumwa bwa Joseline n’ubutumwa bwiza cyane ati leta y’u Rwanda hari amagambo ikunda gukoresha akamushimisha ayo magambo ni “twibuke abacu”. Joseline ati “tuzibuka abacu se twica bababandi? Cyangwa twica abacitse kw’icumu?” Erega kirenge ni wowe ubwirwa.