Kabalisa Pacifique ngo amashyaka ni umurimbo. Abanyarwanda ngo basonzeye uburenganzira
Kabalisa ati amashyaka mu Rwanda ni umurimbo. Uwavuga ko amashyaka mu Rwanda ari umurimbo ntabwo yaba abeshye. Kugeza magingo ayo amashyaka aracecetse. Abanyarwanda baravuga ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu. Kuba ariyo twakesha impinduka mu Rwanda ni ugukurayo amaso. Impinduka mu Rwanda tugomba kuyiharanira abanyarwanda twese.
Urubyiruko ruti mu Rwanda ni amahoro ngo ibyo bavuga abantu baricwa ngo bo ntabyo babona kuko baratembere imapande zose z’u Rwanda ariko ntawe barabona bishe. Ariko se ubwo ntibigiza nkana. Ibyabaye mu nkambi ya Kiziba ntabwo ari urugero rwa hafi ko byavuzwe ku maradiyo yose? None se ntabwo ziriya mpunzi zishwe n’igipolisi cya Kagame? Kandi usibye naziriya mpunzi urutonde rw’abo leta ya Kagame yishe ni rurerure, uwabavuga bwakwira bugacya.
Kabalisa ati uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’isoko y’imibereho myiza y’abaturage n’amajyambere arambye.