Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda buzagerwaho aruko Paul Kagame yavuye ku butegetsi

Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda buzagerwaho aruko Paul Kagame yavuye ku butegetsi. Paul Kagame aravuga ngo nta bwoko mu ndangamuntu ariko se hari uwo batazi ubwoko bwe? Utangira akazi muri servisi iyo ariyo yose bamaze kumenya ubwoko bwawe n’aho ukomoka. Ariko se ubundi kuki ubwo bwoko bwavaho? Ko tuzi ko bwahozeho, kuki bwavaho? Ibi nta nubwo bishoboka ko ubwoko bwavaho. Ahubwo icyakagombye gukorwa ni ugukangurira abanyarwanda Kubyerekeranye n’ayo mako, ko abanyarwanda bagomba kubana neza, gukundana no gushyira hamwe.

U Rwanda rufite abaturage barimo amoko atatu, abahutu, abatutsi n’abatwa. Ayo moko uko ari atatu niyo atuye u Rwanda kugeza magingo aya. Abo benekanyarwanda twagombye gutahiriza umugozi umwe ariko siko bimeze. Ikibazo cy’amoko mu Rwanda kiracyahari kandi uburyo bwo kugikemura ni ukubwizanya ukuri. Abanyarwanda dukwiye kumenya ibyo guhisha n’ibitari ibyo guhishwa. Abanyarwanda tugomba kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Tugomba kwicara hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro. Turetse guhishanya. Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari.

LIRE  Kagame yita ku bibazo byakagombye kuza ku murongo wanyuma - Nyuma ya caguwa hagezweho guca ibikoresho byo muri parastiki