U Rwanda rwananiwe gucyura impunzi ziri muri Congo none ngo rwemeye kwakira bamwe mu bimukira bagurishwa nk’abacakara muri Libya

U Rwanda rwemeye kwakira bamwe mu bimukira bagurishwa nk’abacakara muri Libya. Guverinoma y’u Rwanda yemeye gufasha mu gusubiza iwabo no kwakira bamwe mu bimukira baheze muri Libya, aho hari abagenda bahura n’akaga ko gucuruzwa mu bisa n’icyamunara.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho ya CNN yerekana Abanyafurika bari gucuruzwa, yumvikanamo amajwi y’abagabo baciririkanya mu cyamunara, umwe agenda azamura igiciro bityo bityo, uhize abandi akegukana abacakara be. Ibi byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa no mu kinyejana cya 21.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yavuze ko ibibazo abo bimukira barimo no gufatwa ku ngufu bitesha agaciro ikiremwamuntu ku buryo bidakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “AU yamaganye yivuye inyuma ibyo bikorwa, yifatanya n’abavandimwe bacu bahuye n’ayo mahano. Ndasaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo ababigiramo uruhare babiryozwe.”

Guverinoma ya Libya yatangaje ko yatangiye iperereza muri ibyo bikorwa, AU ikaba yasabye ko hashyirwamo imbaraga ngo ababiri inyuma babibazwe, kandi n’abimukira basigaye bafashwe.

Mahamat yavuze ko basabye ibihugu bigize AU gutanga inkunga mu bikoresho ngo abimukira bari mu Libya bashaka kuhava bafashwe, yiyambaza n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango urengera abimukira (OIM) ngo abo bimukira bari muri Libya batabarwe.

Yakomeje agira ati “Ndasaba ibihugu byose bigize AU, ko biri mu nshingano za Afurika n’Abanyafurika ko batanga inkunga y’amafaranga yo gutabara abimukira n’Abanyafurika bari kuzaharira muri Libya.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira ibihugu binyamuryango byemeye gutanga ibikoresho mu gucyura abimukira b’Abanyafurika babyifuza, nkaba nshimishijwe no kuvuga ko u Rwanda rwatwegereye, atari ukugaragaza ko rwiteguye gutanga inkunga yo gufasha mu ngendo z’abimukira bari muri Libya gusa, ahubwo no kwakira umubare munini muri bo.”

LIRE  After months of harassments and constantly reporting to police - CID, the journalist Besabesa has decided to flee Rwanda

Yavuze ko u Rwanda rwemeye kwakira cyangwa kuzafasha abimukira kubageza iwabo ibihumbi 30.

Libya ifite inkambi zifungiramo abimukira baba bafite inzozi zo kuzagera mu Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée; nk’inkambi ya Treeq Alsika irimo ibihumbi by’abimukira baturuka muri Niger, Mali, Nigeria na Ghana. Abo kandi ni ababa barabonywe mbere y’uko bagwa mu maboko y’ababagurisha mu cyamunara.

Nyuma yo gushyirwa hamwe ntibanabone ibyo kurya bihagije, nibwo bamwe bemera kwisubirira iwabo n’ubwo bidahita bibakundira. Abo nibo bagiye gufashwa gusubira mu bihugu byabo ku babyifuza, abatabishaka bakajyanwa ahandi, barimo n’abazakirwa n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, abinyujije kuri Twitter yavuze ko amateka igihugu cyagize Abanyarwanda bakamara imyaka myinshi batagira igihugu bita mu rugo, byatumye ubuyobozi buha umwanya icyo kibazo.

Yagize ati “Amahame ya politiki yacu n’amateka Abanyarwanda benshi banyuzemo mu myaka myinshi batagira igihugu bita iwabo, byatumye iki gihugu cyumva impunzi, abimukira, abatagira aho baba … Abanyafurika bari kugurishwa muri Libya: U Rwanda ni ruto ariko tuzagerageza kubabonera umwanya!”

Uyu mwanzuro u Rwanda ruwufashe mu gihe usanga ibihugu byinshi biri gufunga imipaka byanga kwakira abimukira, ku buryo bitewe n’ibibazo byugarije ibihugu bimwe bya Afurika na Aziya, bamwe mu bagerageza kwinjira i Burayi rwihishwa bakarohama mu nyanja.

OIM iheruka gutangaza ko mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, abimukira 19,567 binjiye mu Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée, 521 basizemo ubuzima.

Perezida wa Komisiyo ya AU yavuze ko nubwo hari gushakwa umuti w’ikibazo cy’abimukira bari muri Libya, hakenewe igisubizo kirambye gituma bava iwabo.

Mu mwaka ushize Perezida Paul Kagame yavugiye imbere y’Inteko ya 71 y‘Umuryango w’Abibumbye, ko inshingano ibihugu bihuriyeho ku burenganzira n’imibereho myiza y’impunzi n’abimukira, bikwiye guharanirwa, ibihugu byose bibigizemo uruhare.

LIRE  RDC: Hitler Noir, Paul Kagamé aux abois sur ses crimes et pillages au Congo!

Yakomeje agira ati “Iki kibazo kigomba kwitabwaho mu buryo buhoraho kandi bigakoranwa umutima w’impuhwe igihe cyose. Ntabwo bigomba kuba ikibazo gikomeye gusa ari uko ingaruka zacyo zitangiye kugera ku bihugu bikomeye.”

Bamwe mu bimukira bari bicajwe mu kigo bafungirwamo cya Gharyan muri Libya

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cy’abimukira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, yemeje kuri Twitter ko igihugu cyiteguye kwakira abimukira

Source: Igihe.com