U Bufaransa bukomeje guhangayikishwa n’uko abahanuye indege ya Habyarimana batarashyikirizwa ubutabera

Inkuru ifite umutwe ” Kuki u Bufaransa bukomeje guterwa isereri n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana?” yasohotse mu kinyamakuru cya leta ya Kigali IGIHE ku taliki ya 15 Mata 2018.

Umuntu ubaza iki kibazo arigiza nkana, arabaza amenyo y’inkoko areba umunwa. U Bufaransa kimwe n’ibindi bihugu bihangayikishijwe n’uko abahanuye indege ya Habyarimana bakidegembya bakaba batarashyikirizwa ubutabera. Twese tumaze kumenya ukuri kwambaye ubusa ko Ingabo ziyobowe na Kagame RPF zishe abahutu batagira ingano kuva zatera u Rwanda kugera kuri uyu munsi wa none abahutu bagipfa bazira ko ari abahutu. U Bufaransa rero kimwe n’ibindi bihugu birakurikira kandi ntibihakana ko abatutsi nabo batapfuye ariko bikifuza ko igihe cyo kwibuka hakibukwa abapfuye bose kuko bose bazize uko baremwe, bakorewe Jenoside.

Nkuko Veritas Info yabyanditse mu gihe gishize ko “Paul Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe wabamaze! Imvugo n’imyitwarire bya Paul Kagame ku iperereza ryakozwe n’abacamanza b’igihugu cy’Ubufaransa byateye kwibaza byinshi. Kuba abacamanza b’abafaransa barakomeje iperereza ku rupfu rwa Habyarimana byahungabanyije Kagame kugeza na niyi saha.

Veritas Info yakomeje ivuga kp imbarutso ya byose yabaye itangazo ryashyizwe ahagaragara na Major Rudasingwa Théogène umuyobozi wa NRNC, muri iryo tangazo hakaba harimo urutonde rw’abasilikare bakuru ba FPR inkotanyi bari bayobowe na Paul Kagame, akaba aribo bagize uruhare muguhanura iyo ndege. Rudasingwa akaba yaragaragaje ko Général Kayumba Nyamwasa ariwe wari wungirije Paul Kagame mubuyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi no muri uwo mugambi wo guhanura iyo ndege. Rudasingwa ntabwo yibeshye muri iryo tangazo rye kuko mu mwaka w’1994 igihe iyo ndege yahanurwaga yari umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, Rudasingwa akaba yiteguye kugaragariza ubutabera ukuri niba hari icyo yabazwa nabwo kuri iryo hanurwa ry’iyo ndege.

LIRE  Rwanda - Leta y'igitugu - Ngiyo leta ifata ibyemezo itabanje kuganira n'abaturage

Kagame nta cyatuma adahangayika kuko igihe kegereje kugirango nawe hamwe n’agatisko ke bajyanwe imbere u’ubucamanza babazwe ibyo bakoze byose. Erega Kagame yibuke ko igihe yihoreraga ntabwo yari azi ibyo akora yibuke ko guhora ari ukw’Imana.