SUPERITENDATI NORBERT NKUSI YISHWE AZIRA KUBAZA IMPAMVU FAMILLE RWIGARA IRIMO KUGARAGUZWA AGATI

SUPERITENDATI NORBERT NKUSI YITABYE IMANA AZIZE AMAROZI. Amakuru aturutse i Kigali aremeza ko Superitendati Norbert Nkusi witabye imana mu cyumweru gishije yazize amarozi, Norbert Nkusi wari ushinjwe iperereza muri Traffic police yapfuye yishwe nabagenzi baba polisi bamuhaye amarozi.

Norbert Nkusi n’umuvandimwe we Lieutenant Colonel Lambert Nkusi binjiye igisilikare ky’inkotanyi mu mwaka wa 1991 ubwo inkotanyi zari zikiri mw’ishyamba.

Norbert Nkusi akaba yarishwe ataramara ukwezi arongoye, Norbert Nkusi yari maneko ariko ngo yarashatse kwitambika muri dossier yo kwa RWIGARA.
Apfuye ataramara ukwezi arongoye imana imwakire mubayo, yashyinguwe icyumweru gishize ariko umugore wari ukiri umugeni na nyina baracyari mu agahinda kenshi.

Abavandimwe bombi bagiye mu ishyamba (APR)1991, Bahagaritse amashuri, Norbert Nkusi Uyu wapfuye yigaga muri UNR i Butare icyo gihe ngibyo ibyiwacu, muri Traffic Police rero aho yahuriye na Dossier ya Rwigara hari amakuri yarafite menshi atangira kugenda avuga ukuntu abacikacumu barimo kuzira ubusa nawe ubwe ari umucikacumu  ngo nibyo ashobora kuba yarazize.

Source: Inyenyerinews

LIRE  Binsunikiye kwemera ko hari ikibazo hagati ya Museveni na Paul Kagame.