Samuel Kavuto aribaza impamvu mu Rwanda nta mu Perezida ucyura igihe ngo aruhuke (Former president)

Zimbabwe ikiyobowe na Mugabe yari yarabashije gusimbuka imitego myinshi ya ba Mpatsibihugu. ubwo igisirikare cyivanze mu bya politike, bishobora guha urwaho ba mpatsibihugu noneho bakabasha kugaruka gusenya burundu ibyo revolusiyo ya (Chimurenga) ya rubanda yari yaragezeho.Niba SADEC itabaye maso: Dore ko Gwede Mantashe(Afurika y’epfo) yavuze ko ibibera zimbabwe bitabareba, ntimutangare mu minsi ya vuba muramutse mwumvise nka general Chiwenga, abongereza batubwira ko ariwe Beacon of hope.

Muri Madagascar yo (ituranye na Zimbabwe) President waho avaho iyo abaturage bigaragambije, igisirikare nticyibyivangamo: Niwo muco wabo wa politike. (political culture) Naho iwacu mu Rwanda, guhera ku ngoma za cyami, umukuru w’igihugu araraswa akicwa cg agatanga (iyo ari umwami) ubutegetsi bugafatwa n’umwishe akajya atorwa hafi 100%.Ntago Prezida acyura igihe ngo aruhuke ”former president” mu Rwanda nk’uko bimera muri Tanzania cyangwa se mu Burundi duturanye. Uwo muco mubi uzacika bigenze gute?

LIRE  *09/12/1996 - Embuscade du pont de Hombo et les barrières du FPR à Walikale*