Izi ni impunzi z’abaturage ba Cote d’ivoire zigeze ku kibuga cy’indege cy’icyo gihugu zivuye muri Libye.
Amashusho ya televiziyo y’abanyamerika CNN yerekana uko impunzi z’abirabura ziri kugurishwa nk’amatungo mu gihugu cya Libiya yahagurukije abantu benshi ku isi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumye yamaganye ayo mahano ari kubera muri Libiya. Mu gihugu cy’Ubufaransa habaye imyigaragambyo ikomeye cyane igizwe ahanini n’abafaransa bo mu bwoko bw’abirabura, iyo myigaragambyo yatumye Perezida w’Ubufaransa afata icyemezo cyo kugeza icyo kibazo mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi.
Bitewe n’isano ya hafi abafaransa benshi bafitanye n’abaturage bo mu bihugu by’Afurika bivuga igifaransa kandi leta y’Ubufaransa ikaba ifasha abayobozi ba Libiya mu kugarura amahoro no gushyiraho ubuyobozi buhamye muri icyo gihugu,byatumye Ubufaransa buhagurukira ikibazo cyo kugurisha impunzi z’abanyafurika nk’amatungo ku buryo bukomeye mu gihugu cya Libiya. Mu gihe Paul Kagame yari agitegereje ko ibihugu by’Afurika bimuha amafaranga yo guhagurutsa indege za RwandAir no gusaba ko izo mpunzi zikurwa mu maboko y’imitwe yazifasheho bugwate muri Libiya bakazimushyirira ku bibuga by’indege akajya kuzifatayo, Ubufaransa bwobwakoresheje imbaraga bufite bujya kwishakira izo mpunzi kuburyo inyinshi muri izo mpunzi zagejejwe mu bihugu zaturutsemo zitwawe n’indege z’abafaransa!
Ku buryo bwihuse cyane, leta y’Ubufaransa yahise ihagurutsa ingabo ifite zigenzura umutekano mu karere k’Afurika y’ubutayu bwa Sahara zijya gushakisha impunzi z’abanyafurika zagotewe mu duce dutandukanye twa Libiya.uri icyo gikorwa cyo gushaka izo mpunzi , Leya y’Ubufaransa yemeza ko imaze guta muri yombi abantu barenga 40 bagurisha izo mpunzi (trafiquant) ikaba yabashyikirije leta ya Libiya. Impunzi zagaragaje ko zidashaka gusubira mu bihugu byazo kubera impamvu zinyuranye zatumye zihunga, igihugu cy’Ubufaransa cyahise gifungura inkambi 2 zishyiramo izo mpunzi, inkambi imwe ikaba iri mu gihugu cya Cadi indi ikaba iri mu gihugu cya Niger. Leta y’Ubufaransa yohereje abakozi bayo bakora mu biro bishinzwe gutanga ubuhunzi mu gihugu cya Cade na Niger kugirango bajye kubaza izo mpunzi impamvu zatumye zihunga ibihugu byazo. Impunzi ziri muri izo nkambi zzagaragaje ko ubuhunzi bwazo bufite ishingiro zizahabwa ubuhunzi n’Ubufaransa zoherezwe kujya kuba mu Bufaransa!