Rwanda: Ngo uwagerageza gukora Kagame mu jisho ngo yaba yikozeho.

Ifatwa rya Frank Gashumba na Uganda ryaba se ari ugukoza agatoki mu jisho rya Kagame? Cyangwa n’amazi yarenze inkombe nyuma y’ifatwa rya Rutangungira? Nawe se byamugeraho? Uganda se yamwigarika? Ahubwo Uganda yarihanganye yanze gukomeza gusuzugurwa na Kagame. Museveni yaramumenye kandi amaze kubona icyo ari icyo. Yaramufashije kugera ku butegetsi, yaramwihanganiye ariko kwihangana kugira aho kugarukira. Kagame namenye ko ntagahora gahanze.

None se ko yiciye kuri Congo, u Burundi bukaba bwarabaye umwanzi, Tanzania yo ni mukeba, Uganda ikaba imaze kumenya ibye byose kuko yari yarayigize akarima ke yacagamo urutoki uko ahumetse. Ubu se u Rwanda rubaye urwande? Ubwo se ko abaturanyi bose batavugana neza na Kigali, u Rwanda rutewe rwatabarwa nande?

None ngo atangiye kwirukana abaganda bari mu Rwanda bagiye gushaka amaronko. Ibyo tubyita guta ibitabapfu. None se kubirukana birakemura ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu byombi? Iyo niyo nyiturano ye kuri Museveni. Utazi Kagame aramubarirwa. Nta nyiturano ye. Uwagereranya Kagame n’ Adolphe Hitler buriya yaba yibeshye?

LIRE  QUI A TUÉ LES PÈRES CLAUDE SIMARD ET GUY PINARD