Rwanda: Imbere y’ubushinjacyaha, urukiko rwabaye « Ndiyo bwana », rusubika urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 07 Ugushyingo 2017, nibwo Diane Rwigara yagejejwe imbere y’urukiko rw’Ubujurire rwa Kimihurura ari wenyine. Umubyeyi we Adeline Rwigara nawe wagombaga kwitaba urwo rukiko ntiyahakojeje ikirenge kubera ko arwaye ; amakuru aturuka muri gereza afungiyemo, akaba yemeza ko iyicarubozo yakorewe n’ingabo zirinda Kagame ryamuviriyemo uburwayi bukomeye!

Diane Rwigara yageze mu rukiko umwunganizi we mu by’amategeko Me Buhuru Pierre Célestin adahari bitewe n’uko kuri gahunda y’uyu munsi yari afite izindi manza agomba kunganiramo abakiriya be, kandi itumizwa mu rubanza rya Diane Rwigara rikaba ryaratunguranye. Mu Rwanda, urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ntirumenyeshwa uregwa ngo kiretse gusa igihe urukiko ruba rwararegewe mu mizi. Ubushinjacyaha bwa Kagame ariko bwasabye ko iryo tegeko ryirengagizwa rugasubika urubanza. Me Gatera Gashabana wunganira Madame Adeline Rwigara we yari yageze mu rukiko, asaba ko aburanira umukiriya we n’ubwo atashoboye kwitaba urukiko kubera uburwayi!

Ubushinjacyaha bwa Kagame bwanze ko Me Gatera Gashabana aburanira uwo yunganira ngo kuko atariwe uregwa. Ubushinjacyaha bwasabye ko rusubika urwo rubanza rwirengagije itegeko ry’uko uregwa iyo atagaragaje icyemezo cya muganga cy’uko arwaye urubanza ruburanishwa ku buryo busanzwe ! Nyuma y’impaka z’impande zombi, urukiko rwa Kagame rwafashe iminota 10 ruriherera maze rufata umwanzuro ukurikira :

«Kuba Madame Mukangemanyi Adeline yandikiye urukiko arumenyesha ko arwaye, ntabwo ubwabyo ari ikimenyetso cyemewe n’amategeko urukiko rugomba gushingiraho, ahubwo ubwo burwayi bugomba kwemezwa n’icyemezo cya muganga. Ariko bitewe n’uko ubushinjacyaha bwemeza ko uru rubanza rugomba gusubikwa, urukiko rwemeje ko ari uko bigomba kugenda! Urukiko rwasanze Me Buhuru Pierre Célestin, yaramenye ejo kuwa mbere taliki ya 6 Ugushyingo 2017 ko urubanza rwa Diane Rwigara rugomba kuba uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 07 Ugushyingo 2017, kuba Me Buhuru atarandikiye urukiko ngo asobanure izindi manza afite, ntabwo kubura kwe gushobora gusibya iburanisha ; ariko bitewe n’uko ubushinjacyaha bwasabye ko duha Diane Rwigara undi munsi, urukiko rubyemeje gutyo! Iburanisha ry’ubujurire bw’ifungwa n’ifungurwa ryimuriwe ku wa 16 Ugushyingo saa tatu mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura »

LIRE  « Moi, je n’ai jamais dit que Paul Kagame était Dieu sur terre », Patrice Talon

Ubusanzwe ku gihugu kigendera ku mahame ya demokarasi, umushinjacyaha Mukuru aba ari umukuru w’igihugu (ubutegetsi nyubahirizategeko), kuko aba ashaka kubahirisha amategeko ; bityo akaregera urwego rw’ubutabera abantu bose bica itegeko, ubutabera bugakurikiza amategeko ! Ariko iyo witegereje imiburanishirize y’urubanza rwa Dianne Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara, biragaragara ko Umushinjacyaha mukuru (perezida) ariwe wabaye n’umucamanza mukuru (urukiko) ! Ibi bigaragazwa n’uko ubucamanza bwagiye bwirengagiza icyo amategeko avuga, ahubwo bukemeza ibyo urega( ubushinjacyaha) yemeje ! Ibi nibyo Diane yagiye avuga kenshi ko afunzwe na Kagame, abacamanza bakagorwa no gusobanuro ko aribo bamufunze !

Kuva mu ntangiriro z’uru rubanza, nta hantu na hamwe nigeze mbona urukiko rubaza ubushinjacyaha impamvu bwagiye gusaka mu rugo kwa Rwigara, rugafata amafaranga na telefoni ari nazo zakuyemo ibirego kandi icyaha cyo kutishyura imisoro Kagame yavuze kitarimo ! Bahumuriwe se n’ibyanditse muri telefoni ? Abahungu ba biri ba Rwigara Assinapol na Anne Rwigara murumuna wa Diane Rwigara nabo bari baje gukurikirana urwo rubanza!

Amateka niyo azasobanura iby’uru rubanza !

Veritasinfo