Banyarwanda banyarwandakazi ndabasuhuje imana ibahe amahoro n’imigisha kandi ibarinde buri wese aho ari kugeza igihe izabonera ko ari ngombwa ko tubohorwa. Ikinteye gufata ikaramu ngo nandike ni ibintu maze igihe mbona bibera mu Rwanda aho nta munsi usigaye wira nta muntu wivuganywe cg utawe mu munyruru na RPF yafashe u Rwanda yitwaje intwaro, none ikaba ishaka n’igitinyiro ikoresheje iterabwoba rishingiye ku mfu za hato na hato.
Mu by’ukuri n’uwavuga ko RPF isigaye yarahindutse umuntu umwe ku buryo kuvuga ko ko iryo shyaka risigaye riyoborwa na kamere ya president waryo ari we President Paul Kagame nti yaba yibeshye cyane. Ibi ntawe ukibishidikanyaho kuko ingero ni nyinshi z’amagombo we ubwe yisohoreye mu kanwa agamije kwerekana ko utazamutinya ngo aceceke azajya amukuraho ngira ngo nniba nibuka neza yigeze no kuvuga ko umuntu aceceka ari uko yavuyemo umwuka. Abakurikirana discors ze ngira ngo ntawabara inshuro yashoboye gusohora ijambo kwica mu kanwa ke ashize amanga, aho anashishikariza yewe n’abandi kuba nka we nabo bagafata uruphu nk’uburyo bwiroshye bwo kwivuna uwo udashaka.
Ikinteye kwegura ikaramu cyane cyane nagira ngo mbagezeho isesengura nakuye mu byo maze igihe mbona bibera mu Rwanda byanteye gutekereza ku mitegekere y’ishyaka riri ku butegetsi. Abibuka neza ngira ngo mushobora kuba mwagira icyo mutekereza ku isano iri hagati y’ibikorwa bikurukira.
– Isenywa ry’amashyaka yahozeho mbere ya 1990
– Ikurwaho ry’indirimbo abantu bo mu Rwanda rwa mbere ya za 90 bibonamo
– Ikenesha n’iyicwa ry’abaherwe bo mu Rwanda rwa mbere ya 1990
– Isenywa ry’amadini yakomeye kuva mbere y’iyaduka rya RPF
– Isenywa ry’amakipe n’amashyirahamwe abantu bo mu Rwanda rwa mbere ya rpf bibonamo nka rayon sport n’andi
– Guhindura amazina y’uturere n’imirenge
Nyuma yo gusoma iyi imirongo mvuze haruguru, ngira ngo abenshi muri mwe bemeranywa na njye ko ibyo bikorwa bigiye koreka u Rwanda byose bifite icyo bihuriyeho ari cyo ubwoba RPF ifitiye ikintu cyose cyatuma abanyarwanda bishyira hamwe, cyangwa bibuka ibihe byiza bigeze kugira bikaba byarabaciye mu myanya y’intoki.
Seruvugo Vital