Ahubwo Kagame yari yaratinze gufunga Radiyo y’ubuntu butangaje. Izo mpamvu zose bavuga njye ntabwo nzemera. Ndabona Kagame n’agatsiko ke barayifunze kubera izindi mpamvu. Ariko ubu ntawabihuza n’itoroka ry’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga? Twese tuzi ko Ntamuhanga yari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace waregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.
Uwababwiye ko Kagame atabika inzika ni nde? Kwitwaza ko Radiyo y’ubuntu butangaje yatesheje agaciro umugore bigaragarira buri wese. Kagame ni bazumva ryari. Ko u Rwanda aruvuyanze rubaye urwande?