Perezida Museveni nareba nabi azaba nka Perezida Habyarimana?

Habyarimana yari azi ko Museveni ari inshuti ko nta mwanzi watera u Rwanda aturutse Uganda nkuko Museveni yabimutangarije ubwanyuma umunsi yagendereye u Rwanda mbere gato yaho ingabo za FPR zitera u Rwanda.

Ibyo bihugu byombi byari bifitanye ubucuti. Abaturage baragendererana cyane cyane abanyarwanda bajyaga guca incuro Uganda, bajyaga guhahira Uganda kuko ari igihugu kinini kandi kera imyaka myinshi. Ariko se nyuma y’igihe gito ibyo ntibyabayenk’ inzozi aho FPR yateye iturutse Uganda. Museveni ntacyo atakoreye Kagame ngo afate ubutegetsi.

FPR yateye iturutse Uganda, imyiteguro yose yo kugira ngo bagabe igitero ku Rwanda yakorewe Uganda. Ariko rero Museveni ntabwo azi uwo yafashije, ntabwo azi Kagame icyo aricyo, ntabwo azi ko Kagame atagira inyiturano. Buretse azabibarirwa. Kagame yuririye ku bugwaneza bwa Museveni Uganda ayigira akarima ke. Umunyarwanda witwa ngo ahungiye Uganda ni nko guhungira ubwayi mu kigunda kuko Uganda ni mu mbere kwa Kagame. Yaguze igipolisi, afiteyo intasi agahishyi. Aho Museveni ntagiye gupfa urwa Habyarimana?

Museveni yitwa ngoyakubuye igipolisi cyari cyaguzwe na Kagame ariko umukuru wa Polisi Kale Kayihura ntiya mukozeho kandi arabizi neza ko ari inshuti magara ya Kagame. Ubu se azi icyo Kale Kayihura arimo gupanga na mucuti we Kagame? Umuntu yakwibaza impamvu Museveni yamurekeye ku buyobozi bwa polisi. Igipolisi yaragihinduye asiga umukuru wacyo. Ubundi iyo wica inzoka ukayikubita ku murizo cyangwa ku gihimba ngo wayishe uba wibeshye. Uwica inzoka ayimena agahanga.

Ubu se Museveni yaba azi ubushobozi Kale Kayihura amaze kwibikaho muri uko gukorana na Kagame? Ubu se Museveni abyutse mugitondo agasanga Kale Kayihura afashijwe na mucuti we Kagame yafashe ubutegetsi? Byaba bibaye inzozi kuri Museveni ariko byose birashoboka. Museveni ashatse yakumva inama bamugira niba afite ukimugira inama. Kagame nta kina, Kagame afite ibitekerezo nk’ibya Hitler byo gushaka kwigarurira kariya karere kose.
Reka rero Museveni abe nka Habyarimana!!!!!!!!!!

LIRE  Vital Kamerhe et sa femme Amida Shatur au mariage de l’enfant de James kabarebe à Kigali!

Albertine Uwacu
Kigali, Rwanda