Ubutegetsi bw’igitugu buratangaje. Twabugereranya nk’inzovu n’imbeba. Itandukaniro hagati y’inzovu n’imbeba ni rinini cyane. Inzovu ikubye inshuro ibihumbi ijana uko imbeba ipima.
Robert Mugabe yari nk’inzovu yigaruriye igihugu cya Zimbabwe imyaka igera kuri 37. Ikosa ryo kwishongora ryahinduye Robert Mugabe rimuvana ku nzovu rimugira imbeba, n’uko yashatse gusimbuza Vice Prezida we umufasha we Grace Mugabe. None inzovu yahindutse imbeba yaguye mu mutego watezwe mu nzu yabayemo imyaka igera kuri 40 ategekana igitugu abanyazimbabwe. Inzovu yataye ububasha bwayo burundu. Iyo ntwari ya revolution yavuye ku butegetsi isiga amateka mabi.
Tugaruke ku Kazu ka Kagame – Ubu bo baratekereza iki? Ubwoba bwatashye muri leta y’u Rwanda. Akazu ka Kagame ubu kagiye gutekereza byinshi. Bagiye gukeka impande zose ko abagenerali b’u Rwanda bagiye gukora nk’ibyabaye muri Zimbabwe
Ndemeza ko Kagame agiye kubatera ubwoba.Ariko Kagame ntagire ubwoba. U Rwanda nta ngabo nyazo rufite. Ingabo z’u Rwanda ni nka mariyoneti, aho uzijyanye zijya aho. Nta bukana zifite. Nta mu generali numwe Kagame atagaraguje agati, ngo amusebye ageraho abahindura nk’ibigoryi bimwumvira kandi byanzwe n’abantu bose.Kuba rero u Rwanda rwaba nka Zimbabwe biri kure. Kuba ibyabaye muri Zimbabwe byaba mu Rwanda nuko ingabo zigomba kuba ingabo ziyubaha zikubaha abo zirinda, ntizice kandi ntizihohotere uwo zikuye ku butegetsi ahubwo zikamusaba kurekura ubutegetsi mu mahoro no mu buryo bukurikije amategeko nk’uko byagendekeye Robert Mugabe.
Ubu se ndavuga ko inzovu Kagame atahinduka imbeba nka bagashakabuhake bose bategekesha igitugu? Oya ntabwo aribyo mvuze. Amateka y’u Rwanda araduha ishusho ry’uko bizagenda mu Rwanda, nk’uko Kayibanda na Habyarimana bavuyeho. Haza mugabo w’imbaraga agakuraho inzovu ishaje igahinduka imbeba.Amateka akisubiramo.
Iyi nkuru yanditswe na David Himbara
Iyishyirwa mu Kinyarwana na Ange Uwera