Miliyaridi 11 z’amanyarwanda kuri Arsenal? Paul Kagame asigaye arya ayacu nk’urya ubunyobwa. Ntabwo ari ukurya gusa yaryohere n’umukino w’urusimbi.
Mu mukino w’urusimbi umuntu ashyiraho amafaranga kugira ngo atsindire andi menshi. Iyo atsinze akomeza kugenda yongera umusheto kugira ngo atsindire amafaranga menshi. Niyo atsinzwe arongera agasheta andi kugira ngo agaruze yayandi bamuriye mbere gutyo gutyo. Uwa amahirwe make rero umutungo we wose arawuhatakariza. Ngurwo urusimbi Paul Kagame akina none ageze aho asheta u Rwanda muri masezerano yagiranye n’ikipe akunda ya Arsenal.
Mwibaze gutanga amafaranga y’amadolari agera kuri miliyoni 39 zingana na Miliyaridi 11 z’amafaranga y’amanyarwanda mu myaka itatu ngo arimo aramamaza ubukerarugendo. Iyo washese uba ushobora gutsinda cyangwa ugatsindwa. Ubu se Kagame yabuze ubundi buryo bwo kwamamaza ubukerarugendo kugeza aho ashora akayabo k’amafaranga angana gutyo mu rusimbi? Abanyarwanda bavanwe mu byabo n’ibiza barimo bararira ayo kwarika. Ntamacumbi bafite barimo bararaguzwa hirya no hino ku misozi, barimo baricwa n’inzara. Byongeye leta ya Kagame yavuze ko nta mikoro ahagije ifite kugira ngo itange ubufasha kuri abo bantu bose ariko Kagame yinjije mu musheto n’ikipe ya Arsenal aho azajya ayishyura miliyoni z’amadolari 39 zingana na Miliyaridi 11 z’amanyarwanda. Akaba agurishije u Rwanda.
Ibi n’ibyo kwamaganira hafi n’ubwo twe ntacyo twabikoraho ariko nk’umuntu uzi ubwenge yakumva ibyo abantu bavuga. Dore ko Paul Kagame atagirwa inama ariko nidukomeza kwamagana ayo marorerwa akora wenda hari ikizahinduka. Abashaka impinduka mwese muhaguruke tubyamagane.