Paul Kagame yafunze, UMWANA W’UMUKOBWA, Diane Rwigara none arashaka kumucaho abunganizi be Me Gashabana na Me Buhuru

INKURU ISHYUSHYE: Paul Kagame na DMI mu mugambi mubisha wo gutera ubwoba Me Gashabana na Me Buhuru ngo bareke kunganira Diane na Adeline Rwigara mbere yuko urubanza rutangira mu mizi. Abanyamategeko murubanza rwo kwa Rwigara baragenzwa n’ intasi mu rwego rwo kubatera ubwoba mbere yuko urubanza rutangira mu mizi. Nyuma y’ aho Paul Kagame akomeje guterwa ibibazo n’ amahanga kubera urubanza rw’ Umuryango wa Rwigara, amakuru atugeraho yemeza ko arimo ashaka uko yatera igitutu n’ ubwoba abunganizi mumategeko muri urwo rubanza aribo Maitre Gashabana na Buhuru Pierre Celestin, maze bagasaba urukiko ko bakwemererwa gusezera mumirimo y’ ubwunganizi mbere yuko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Icyifuzo cya Kagame muri aya matekinika, ngo ni uko hategurwa abandi bunganizi bazaba ibikoresho murubanza, maze urubanza rukaburanishwa huti huti, urubanza rugacibwa ntamwanya wo kwiregura uhagije utanzwe kuko ngo atifuza ko uru rubanza ruguma mu itangazamakuru igihe kirekire.

Ibyo ariko basanze bidashoboka, cyane cyane ko abunganizi b’ abaregwa bagaragaje ubunyamwuga, aho bakomeje kwerekana ko amategeko yirengagijwe, haba mugufata abo mumuryango wa Rwigara, kubafunga ndetse no kubaburanisha ifungwa n’ Ifungurwa ry’ agateganyo. Kagame akaba yarabwiye abashinzwe guhungabanya umutekano dore ko tutabita abashinzwe kubungabunga umutekano ko byaba byiza urubanza arudatinze kuko ruteza u Rwanda icyo yise “Negative publicity”. Mbese yashakaga kuvuga ko ruha u Rwanda isura mbi.

Ibyo kandi bibaye mugihe umuryango w’ ubumwe bw’ Uburayi (EU) burimo kwibaza niba inkunga zihabwa u Rwanda kubijyanye n’ amajyambere na Demokarasi zitari zikwiye kwigwaho, kuko byagaragaye ko gufunga Diane Rwigara nyuma yo gushaka kwiyamamaza ari imwe munzira igamije kuniga demokarasi ukoresheje iterabwoba kubagerageza guhangana na Kagame Paul.

LIRE  La victime d'un proxénète contrainte à danser nue pendant trois ans

Uwanyirigira Anonciata
Umusomyi wa Rugali
Gisozi,Kigali

Source: Rugali.com