Akarengane! Ibigo by’ubucuruzi muri Kigali byafunzwe abantu barenga 20 barafungwa
Abo bacuruzi bafunzwe bazize ubusa. Ariko Urugero rwiza baruhawe nande? Ko Kagame n’agatsiko ke baasahurira mu nduru bo bazabibazwa nande? Gucururiza muri ruriya Rwanda ni ukunyagwa zigahera.
N’ubusanzweabacuruzi benshi bari barafunze imiryango yabo maze bambuka hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi kureba niba ho bakomeza gucuruza ngo babone amaramuko kuko muri ibyo bihugu ntibaca imisoro nk’iyo kwa Kagame.
Abo bacuruzi impamvu badasora n’uko imisoro bayihanitse bakabona barimo bakorera leta gusa. Birababaje kuko nta muntu n’umwe unezerewe muri ruriya Rwanda. Umuhinzi azarira, umukozi wa leta arire, abikorera ku giti cyabo barire, ayo marira y’abanyarwanda azagagarara ryari? Ayo marira azabazwe Kagame n’agatsiko bafatanyije kuyobora.