Imyaka 24 irashize kugeza ubu abakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda bataragezwa imbere y’ubutabera! Ku italiki ya 6 Mata 1994 ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba nibwo ishyano ryaguye; icyo gihe indege y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Juvénal Habyarimana yarashwe n’ibisasu 2 byo mu bwoko bwa misile ihita isandarira mu kirere mu gihe yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe; abari bayirimo bose bahasize ubuzima barimo Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we w’Uburundi Cyprien Ntaryamira n’abo bari kumwe bose. Imana ibahe iruhuko ridashira. Umuryango w’abibumbye ONU uvuga ko ihanurwa ry’iyo ndege ari igikorwa cy’iterabwoba kandi kikaba cyarabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Ikibazo abantu bakomeza kwibaza muri iyi myaka yose ishize, ni ukwibaza impamvu umuryango w’abibumbye ONU utakoresheje iperereza ryo kumenya abahanuye iyo ndege ngo bagezwe imbere y’ubutabera!
Icyo kibazo cyo kumenya impamvu ONU yirengagiza ikibazo cy’ihanurwa ry’iriya ndege, nicyo umunyamakuru ukora inkuru zikoranye ubushakashatsi bwimbitse witwa Charles Onana yagendeyeho, maze ubushakashatsi bwe bumugeza ku mwanzuro w’uko ihanurwa ry’iriya ndege ryakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FPR Inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame. Uwo munyamakuru akaba yaragaraje uruhare rukomeye Perezida Bill Clinton wayoboye igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yagize mu gutera inkunga inkotanyi na Paul Kagame mu gikorwa cyo gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda no kwigarurira igihugu cya Congo. Imbaraga igihugu cy’Amerika (USA) gifite ku isi akaba arizo zituma umuryango w’abibumbye ONU warirengangije igikorwa cyo gukora iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana kuko Kagame na Bill Clinton aribo bagikoze! Ubushakashatsi Charles Onana yakoje kuri jenoside y’u Rwanda bwamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat), ayihawe na kaminuza y’i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa.
Undi munyamakuru nawe wandika inkuru zikorewe ubushakashatsi bwimbitse wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever yasohoye igitabo kigaragaza ubushakashatsi yakoze, akaba yemeza ko mu Rwanda habaye jenoside 2 kandi zikozwe na Paul Kagame. Judi Rever yanditse igitabo cyitwa « In Praise of Blood : The crimes of the Rwandan Patriotic Front », tugenekereje mu Kinyarwanda tukaba twavuga ko icyo gitabo kitwa: «Gushimagiza ibyaha bimena amaraso byakozwe na FPR». Nk’uko mukiganiro ya giranye na radiyo mpuzamahanga y’abongereza « BBC Gahuza », Judi Rever yemeza ko amakuru akusanyije muri icyo gitabo yanditse ari nk’icyegeranyo cy’ubushakashatsi yakoze mu gihe kingana n’imyaka 20 ; ubushakashatsi yakoze bukaba bwaribanze kubyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.
Muri ubwo bushakashatsi yakoze, Judi Rever yemeza ko FPR inkotanyi ariyo yakomye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ikanakora jenoside y’abahutu. Umunyamakuru wa BBC Gahuza yabajije ibibazo Judi Rever kuri icyo gitabo yanditse. Icyo kiganiro kikaba giteye gitya :
BBC Gahuza : Ese ubona izina wahaye igitabo cyawe ritagaragaza ko urwanya FPR Inkotanyi ?
Judi Rever : Ntabwo mbyemera, ndakeka ko ataricyo bishatse kuvuga. Icyo ntekereza ni uko mvuga ko ibihugu by’iburayi bikomeje gushyigikira no gufasha ubutegetsi bwa Paul Kagame, bikamusingiza kandi bikanamushimira mu gihe ingabo ze zishe abantu muri iyi myaka 25.
BBC Gahuza: Uravuga ko urega n’ibihugu by’iburayi?
Judi Rever: Ibihugu by’iburayi bifite uruhare rukomeye mu kumushyigikira no kumukingira ikibaba kandi yarakoze ibi byaha byose. Ibyo bihugu byafunze amaso mu gihe yari akora ibyo byaha, mu gihe ingabo ze zakoraga ibyo byaha kandi byahishe ibimenyetso byinshi!
BBC Gahuza: Mu iperereza ryawe wakoresheje cyane cyane abavuye mu gisilikare cya RPF, bivuga y’uko ibyo uvuga bidashobora gufatwa nk’ukuri kuko bavuga ibibi gusa kuri Kagame na FPR?
Judi River: Nibyo koko, nabajije abahoze mu gisilikare, nabajije abahohotewe benshi muri iyi myaka 25 kandi nageze no kunyandiko z’ibanga za Loni; urumva ko mfite ibice 3 by’ubuhamya, ntabwo ari abahoze ari abasilikare ba FPR gusa.
BBC Gahuza: Ese wigeze ubaza Kagame cyangwa FPR?
Judi Rever: Oya, ndakeka ko Bwana Kagame Atari kwemera gusubiza ibibazo byanjye, ariko icyo yagombye kuba arimo ari gukora ni ukuba ari imbere y’urukiko kubera ko yayoboye ubwo bugizi bwa nabi kandi ubu akaba ari umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika kandi ari umujenosideri!
BBC Gahuza: Uravuga ko ari umujenosideri ariko nta rukiko yaba urwo mu Rwanda cyangwa urwo mu mahanga rwari rwabimwemeza?
Judi Rever: jenoside yakorewe abatutsi yemejwe mbere y’uko n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rujyaho. Ibyo ni ukuri, icyo mvuga ni uko mfite ibimenyetso bigaragaza ko Paul Kagame na bagenzi be batangije jenoside yakorewe abatutsi, bakongeje jenoside yakorewe abatutsi banakora jenoside y’abahutu.
BBC Gahuza: Hari abantu bavuga ko ibyo uvuga bitagomba kwemerwa bitewe ni uko bivuguruzanya n’ibyatangajwe n’akanama kigenga k’u Rwanda mu mwaka wa 2008, kemeje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo za leta yariho icyo gihe, none wowe uravuga ko ari FPR yayihanuye?
Judi Rever: Nta kanama kigenga kabaye mu Rwanda, reka mbivuge neza, itsinda ridasanzwe ry’urukiko mpuzamahanga ryashyiriweho u Rwanda, ryari rishinzwe iperereza ryakusanyije ibimenyetso simusiga, ryagaragazaga ko Bwana Paul Kagame agomba gukurikiranwa ku byaha yakoze. Hakusanyijwe ibimenyetso byerekana ko yayoboye inama yateguye kwica perezida Habyarimana. Nyuma akoresha itsinda rikoresha ibisasu bya misile byo kwica Habyarimana, igisasu cyarashwe n’abasilikare ba FPR.
BBC Gahuza: Ariko ibyo leta y’u Rwanda irabihakana?
Judi Rever: Nibyo irabihakana, hari kandi n’iperereza ry’Ubufaransa, ibyemejwe na Jean Louis Bruguière 2006 nabyo niko byavuze.
Radiyo BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’abo mu butegetsi bw’u Rwanda habura umuntu n’umwe wagira icyo avuga kubyanditswe na Judi Rever kuri ibi birego ashinja Paul Kagame na FPR. Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Rwanda ku nshuro ya 24 wabereye i Kigal, Paul Kagame yavuze ko mu kwibuka hakwiye gushibukamo imbaraga zibutsa abantu ko “batarebye neza amateka mabi banyuzemo ashobora kwisubiramo” bityo bagakora ibituma batagana muri iyo nzira. Iyi mvugo ya Kagame ikaba igaragaza ko leta ye yishingikiriza icyunamo cya jenoside yatewe nawe kugirango ikuririze amacakubiri mu banyarwanda kuburyo nawe atangiye kubona ko jenoside y’indi ishoboka!
Kandi koko nibyo, iyo abantu bashatse kuvugisha ukuri kuri jenoside yo mu Rwanda Kagame ahita abacecekesha akabafunga cyangwa akabica nk’uko byagendekeye umuhanzi Kizito Mihigo, umwarimu n’umushakashatsi Gerard Niyomugabo n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien! Imvugo ya Kagame ikaba ishimangira ko u Rwanda nta ntambwe rwateye mu bumwe n’ubwiyunge kandi ibyo ntibyashoboka ruyobowe n’umujenosideri nka Kagame!