Pastor Schoof washinze Amazing Grace arashinja leta ya PKagame kwica amategeko

Umuyobozi mukuru w’Amazing Grace Pastor Gregg Schoof yambuwe na RURA uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda akaba ashinja RURA kwica amategeko. Pastor Schoof namenye ko nta rwego na rumwe hariya mu Rwanda rufata ibyemezo nk’ibyo rutabitegetswe na Kagame nyirubwite. Gutanga ikirego rero bisa nkaho uwo urega ariwe uregera.

Ntabwo ari uguca Pastor Schoof intege, ariko icyo ngira ngo mvuge hano n’uko Kagame yitumye abavuga butumwa, yitumye itangazamakuru. Ntabwo rero ariwe yasiga inyuma niba Kagame yarafunze insengero, akaba agenda afunga ibinyamakuru, abanyamakuru nabo akaba agenda abohereza kwikorera amakarito.

Leta ya kagame niko ikora ikwemeza icyaha utigeze ukora, ikagutegeka gusaba imbabazi z’ibyaha utigeze ukora.

Radiyo “Ubuntu Butangaje” Izitabaza Inkiko

LIRE  Umushumba wa Diyosezi ya Kabwayi Musenyeri Mbonyintege yanze kuripfana avuga ukuri kwe kuri Jenoside