Nyumvira y’amabandi ya Kagame –> Nyabihu: Abadasso bakubise umwana baramuvuna azira kuvuga ko botsa ibijumba

Abaturage bo mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu babwiye TV/ Radio 1, ko muri iyi minsi hari kwigaragaza urugomo rukabije rukorwa n’abagize urwego rusanzwe rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO).

Zimwe mu ngero bagarutseho ni aho ngo hari abagore batatu baherutse gukubitwa n’aba bashinzwe umutekano babahora ko bagendaga bacanye amatoroshi.
Bagaruka kandi ku mwana w’umuhungu ufite imyaka 15 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye wakubiswe n’abadasso bahagarikiwe n’uyobora DASSO muri uyu murenge, uyu we ngo bakaba baramuzizaga ko abumvise bavuga ko bagiye kotsa ibijumba nawe akabibwira mugenzi we bari kumwe.

MUKWENDE Theodore uyobora DASSO mu murenge wa Mulinga, akaba n’umwe mu bashyirwa mu majwi kuba ku isonga mu guhohotera abaturage, atera utwatsi ibyo abaturage babavugaho kabone n’ubwo ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko hari ibyo bwamenye bikanoherezwa mu nzego z’ubugenzacyaha ngo bikorweho iperereza ryimbitse nk’uko BYUKUSENGE Emmanuel uyobora uyu murenge yabitangarije TV1 na Radio 1.

Abatuye uyu murenge wa Mulinga bifuza ko inzego zo hejuru zabikoraho iperereza ryimbitse kugirango abagaragaraho imyitwarire idahwitse babe bakurikiranwa aho kugirango bakomeze kwambika isura mbi inzego z’umutekano.

LIRE  Bénédicte Kumbi Ndjoko devant la représentation diplomatique du Rwanda à Genève pour protester