Nyuma yo kumuhusha, Kigali ikoresheje ibinyamakuru byayo irashaka guteranya Willy Nyamitwe na CNDD/FDD?

Bene Nyamitwe barahabwa amahirwe yo kuzasimbura Perezida Nkurunziza. Mu ishyaka CNDD/FDD ngo hari umwuka mubi ushobora gutuma iri shyaka riri ku butegetsi ricikamo ibice, bene Nyamitwe nabo baribarizwamo bakaba batungwa agatoki ko bafite inyota y’ubuyobozi ndetse ko bashobora kubuhirikaho Nkurunziza.

Umujyanama mukuru wa Perezida Pierre Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru, Willy Nyamitwe na mwene nyina, Alain Aime Nyamitwe ushinzwe ububanyi n’ amahanga, nibo barashyirwa mu majwi ko bashobora guhirika Perezida Nkurunziza ku buyobozi, nk’ uko byanditswe na Burundi Daily.Net.

Iyi nkuru ivuga ko bene Nyamitwe bashaka kuyobora u Burundi nyuma ya Nkurunziza uvugwaho gushaka guhindura itegeko Nshinga no kwifuza kuyobora igihugu akaramata.

Inkuru yatangiye kuba kimomo ubwo Willy Nyamitwe aherutse kugirana ikiganiro kirambuye na France 24 akabazwa niba afite inzozi zo kuba Perezida, akaruca akarumira.

Muri icyo kiganiro W. Nyamitwe ngo yanze kugira icyo atangaza ndetse anakwepa ikibazo kuko ntiyigeze ahakana cyangwa yemere ko nawe yifuza kuba perezida w’ u Burundi.

Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi basanga ahubwo Ministiri ufite ububanyi n’ amahanga mu nshingano, Alain Nyamitwe ari umwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Pierre Nkurunziza kuko afitanye imikoranire idasanzwe n’ abajenerali bakomeye mu gisirikare cy’ u Burundi.

Kugeza magingo aya, mu Burundi haravugwa itabwa muri yombi y’ abagaragaje ibitekerezo byabo bikebura Leta iriho, bamwe bakaba ari abahoze ari bayobozi bakuru ba Leta baturuka muri CNDD.

Jérôme Nzokirantevye  wayoboraga Radio na Televiziyo y’ igihugu Burundi (RTNB) ni umwe mu bafashwe mu mpera z’ icyumweru gishize aranafungwa azira kugambanira no guhungabanya umudendedezo w’ igihugu.

Si we gusa kuko n’ umuyobozi w’ Imbonerakure muri Zone ya  Carama nawe ari mu maboko y’ ubugenzacyaha aho aregwa kugumura abo ayobora ababuza kugendera ku mahame ya CNDD/FFD. Ibyo bifitanye isano n’ igihe abayobozi bakuru  ba CNDD/FDD bahungaga igihugu hagati ya  2014 na 2015.

LIRE  Mort de l’ambassadeur italien en RDC, un précédent dangereux. Quid de la sécurité du docteur Denis Mukwege?

Ibi bibazo byose byatangiye gukomera ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora igihugu kuri manda ya 3 binyuranyije n’ itegekonshinga, ari nabwo benshi barimo n’abasirikare, beruye bakagaragaza ko badashyigikiye perezida Nkurunziza kandi bari abantu be ba hafi.

Na none muri komite nyobozi ya CNDD/FDD, ngo  hatangiye kurangwa n’ umwuka mubi bitewe na Nkurunziza watangiye gutegura kamarampaka agambiriye guhindura ingingo zimwe na zimwe zamufasha kugundira ubutegetsi nyuma ya manda ya 3.


Uturutse ibumoso, Willy Nyamitwe na Alain Nyamitwe wambaye ikote ry’umukara

Suleiman Hakiza/Bwiza.com