Nyuma y’ibikomere bya Jenoside bitarashira Kagame atoye itegeko ryo gutunga no gucuruza imbunda ku Banyarwanda!

Abantu bashobora kugura intwaro mu Rwanda byakomeye noneho

Paul Kagame yikanze iki cyangwa arashaka kugera kuki? Ubucuruzi n’ubutunzi bw’intwaro ku banyarwanda? Iri Si ishyano  u Rwanda rugwishije!!! Uku kwigana kuzageza Kagame kuki? Abanyarwanda baravuga ngo wigana ingendo y’undi ikakuvuna. Iri tegeko ko mbona ariryo rigiye kudobya ibintu mu Rwanda. N’ibihugu byateye imbere nka leta Z’unze ubumwe z’Amerika zirimo ziricuza impamvu bashyizeho itegeko ryo gutunga imbunda kubera ingaruka zabyo. Umwana arafata imbunda ya se akajya mw’ishuri akarasa bagenzi be.

Nyuma y’ibikomere bya Jenoside Kagame atoye itegeko ryo gutunga imbunda k’umunyarwanda! Ngo zitumarire iki? Abadepite babuze gutora amategeko arengera abanyarwanda ahubwo baratora ashobora gukurura umwiryane mu banyarwanda. None se ko itegeko nk’iri ritorwa mu bihugu byateye imbere aho ubugizi bwa nabi bwabaye karande kugira ngo abaturage babishoboye bashobore gutunga imbunda zo kubarinda no kurinda ibyo batunze. Abanyarwanda bazahajwe n’ubukene badafite icyo bagira bazatunga imbunda ngo zibamarire iki?

Ahubwo abazi gusesengura ni mutubwire ikihishe inyuma y’iri tegeko ryatowe n’abadepite mu Rwanda.

LIRE  Tchad: Les versions sur le décès de Idriss Deby Itno sont nombreuses