Nyabihu: Abananiwe kwishyura imitungo bagomba kwishyurirwa na Kagame n’ingabo ze kuko nibo bakomye imbarutso ya Genoside

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyabihu burasaba ko ikibazo k’imitungo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa gishakirwa umuti. Bukavuga ababuze ubwishyu kubera ubushobozi buke bagomba kwishyurirwa n’abateguye Jenoside kuko ari bo ba nyirabayazana b’ibyabaye byose.

Juru Anastase, Perezida wa Ibuka muri Nyabihu, avuga ko bakibangamiwe n'abatarabishyura imitungo yabo basahuye mu gihe cya Jenoside

Juru Anastase, Perezida wa Ibuka muri Nyabihu, avuga ko bakibangamiwe n’abatarabishyura imitungo yabo basahuye mu gihe cya Jenoside

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase yabisabye ejo hashize mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Juru avuga ko kuba hari abatarishyurwa ibyabo biri mu bibangamira ubumwe n’ubwiyunge muri aka gave.

Avuga ko abacuze umugambi wa Jenoside bakanawushishikariza abandi ari bo batumye ibyabaye byose biba bityo ko banakwiye kuryozwa imitungo yangijwe n’abo bari bayoboye.

Ati “Bateguye Jenoside, bayishyira mu bikorwa, batoza interahamwe ziratwicira, ziradusenyera, ziturira inka… Ntabwo tubasaba abantu bishe […]

Bariya bantu bayiteguye ni bo babiteye byose, bo iyabo bayigaramyeho, abari hanze yasigayemo ababo, na bo nibatwishyure iyo mitungo; turabibasabye bizajye mu mategeko, ntabwo ari impozamarira dusaba kuko ni bo mbarutso yo gusenyerwa,…aho bavuga ngo hari abadoshoboye kwishyura iyo mitungo, kubera iki kandi ababayoboye bafite imitungo? Twumva ari bo bagomba kutwishyura, kuko ni bo bari bayoboye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzenuwe Théoneste avuga ko umwaka ushize hatangijwe gahunda yo guhakangurira abangije imitungo kuyishyura, abadafite ubushobozi bagasaba imbabazi.

Uwanzwenuwe uvuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro ushimishije, avuga ko iki gikorwa kizakomeza, abadafite ubushobozi hagashakwa ubundi buryo abo bangirije ibyabo bishyurwe kugira ngo ibibazo by’imitungo itarishyurwa kive mu nzira.

Hashyinguwe imibiri ibiri

Hashyinguwe imibiri ibiri

 

Akamenyetso gato karahagije ariko tukabona ahari umubiri

Juru kandi yasabye buri wese uzi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside, gutanga amakuru kugira ngo ishyinguwe mu cyubahiro kuko na byo biri mu bishengura abarokotse batarashyingura ababo.

LIRE  What Might Paul And Jeannette Kagame Be Thinking After The Fall Of The Mugabes?

Ati “Akamenyetso gato karahagije ariko tukabona ahari umubiri.”

Yagarutse ku mubiri w’umwana uherutse kubonwa mu murima w’abantu bariho bahinga bawubona bakawurenzaho itaka.

Ati “Birababaje umuntu akabona umubiri akajugunya, ariko akubahiriza kubona ikirayi kiri mu murima we, uriya mwana ni kenshi twamushakishije, ariko twasanze ibice bye byaratandukanyijwe n’abahingaga.”

 Padiri Jean Baptiste Tuyishime warokotse wenyine mu muryango w’abantu 17, ubu ukorera imirimo ye muri Paruwasi ya Nyange, Diyosezi ya Nyundo, avuga ko iki kibazo cyo kutagaragaza ahajugunywe imibiri y’abishwe gikomeje gutsikamira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Umwaka ushize nashyinguye mushiki wanjye nakurikiraga, uyu munsi mu bashyingura ndimo; nabwo ndashyingura mukuru wanjye; ntabwo ari ugukunda guhora mu muhanda ngo ngiye gushyingura, ariko ni ya mitima ikinangiye y’abantu bazi aho abazize Jenoside bari, biciwe cyangwa aho bashyizwe ariko bakaba badashaka kuhavuga.”

Senateri Bizimana Evariste wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko ikibazo k’imitungo, icy’abantu bahanwa ariko ntibarangize ibihano ndetse n’abadahanwa kubera ibyaha bakoze ari ibintu bihora bivugwa, ariko ngo ubu hari umushinga wo guhindura ingingo ivuga ku bantu bakoze ibyaha bya Jenoside byagaragayeho bakabyemera mu gitabo cy’amategeko ahana.

Avuga ko ababuze ubushobozi bwo kwishyura ibyo bangije bazajya bakora imirimo nsimburagifungo, asobanura ko kuba bitarakozwe mbere ari uko hari abari bafite imitungo bashoboraga kwanga kwishyura, bagahitamo iyi mirimo.

Ririya tegeko kandi riteganya uburyo abafite ubushobozi binangiye kwishyura, bazajya bishyuzwa ku ngufu.

Nyabihu ni akarere kagizwe n’amwe mu ma komini akomokamo abari abayobozi n’abasirikare bakomeye mbere ya Jenoside, barimo abahamijwe gutegura no gushishikariza abandi gukora Jenoside.

Abatutsi bishwe muri Jenoside muri aka karere ni 7 645, muri bo, abamaze gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso za Jenoside ni 6 379. Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira hashyinguwemo imibiri 2 179 [ejo hashyinguwemo indi ibiri yabonetse muri uyu mwaka].

LIRE  Per Olivier Nduhungirehe, a violently beaten women is a "fait divers" in Kagameland.

Mu rwibutso rwa Kanzenze (muri Rubavu) hashyinguye imibiri 4 070, Cyamabuye hakaga haruhukiye imibiri 63, naho Kagohe hakaba hashyinguye 67.

Padiri Jean Baptiste Tuyishime, arasaba abantu kugaragaza aho aishwe bari kugira ngobshyingurwe mu cyubahiro

Padiri Jean Baptiste Tuyishime, arasaba abantu kugaragaza aho aishwe bari kugira ngobshyingurwe mu cyubahiro

Senateri Bizimana Evariste ngo ikibazo k'imitungo itarishyurwa kiri kuvugutirwa umuti