Kuri iki gicamunsi Urukiko rukuru rumaze gutangaza ko ubujurire ku gufungwa by’agateganyo kuri Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi nta gaciro bufite, rutegeka ko bakomeza gufungwa.
Saa cyenda Diane Rwigara yari yageze ku rukiko, nyina ntabwo yigeze ahagaragara. Mu cyumba cy’iburanisha hari abantu benshi baje kumva isomwa ry’umwanzuro ku bujurire.
Inteko iburanisha yinjiye mu cyumba cy’iburanisha saa cyenda n’iminota 20 itangira gusoma…..
Mu iburanisha rishize uruhande rw’abaregwa n’Ubushinjacyaha bumviswe n’Urukiko, Ubushinjacyaha butanga impamvu z’uko ubujurire bwabo ku mwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugege nta shingiro bufite, bugaragaza ko aba baregwa ibyaha bikomeye.
Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
We, Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.
Nyina Adeline Rwigara we hiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.
Uruhande rw’abaregwa rwo rwatanze impamvu zinyuranye, zirimo uburwayi bwa Mukangemanyi n’imibereho avuga itari imukwiye muri gereza kandi arwaye.
Diane we yaburanaga avuga ko ibyo baregwa nta shingiro bifite ari impamvu za politiki, asoza avuga ko nubwo yajuriye nta kizere afite ko hari icyo bizatanga kuko ngo abacamanza batigenga kuri uru rubanza.
Uyu munsi Urukiko Rukuru rwanzuye ko ubujurire bwa Diane na nyina nta gaciro bufite bagomba gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe batarabuna mu mizi.
Mu gosoma umwanzuro, Umucamanza w’Urukiko Rukuru yagarutse ingingo ku yindi y’impamvu z’ubujurire bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara, avuga ko impamvu zose bagaragaje bajuririra ikemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Urukiko rwasanze nta shingiro zifite.
Kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi, umucamanza avuga ko amajwi y’ibiganiro yagiranye n’abo yita abavandimwe yumvikanisha ko agize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.
Urukiko kandi rwatesheje agaciro n’ibyavuzwe n’abaregwa ko batamenyeshejwe imiterere y’ibyaha baregwa, kuko mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha babisobanuriwe bakanumvishwa amajwi agize bimwe mu bimemyetso bigenderwaho mu kubashinja.
Umucamanza kandi yatesheje agaciro impamvu y’uburwayi yatanzwe na Mukangemanyi kuko yabivugaga mu magambo adaherekejwe n’ikemezo cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha.
Abaregwa kandi bagaragazaga iburabubasha bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe ikemezo cyo kubafunga.
Bo n’ababunganira mu mategeko bavuga ko ingingo ya 99 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igena ko abakekwaho ibyaha baburanishwa n’urukiko ruri hafi y’aho bafatiwe, bityo ko bari bakwiye kuburanishwa n’urukiko rwa Kacyiru kuko bafatiwe mu ifasi yarwo aho kuba urwisumbuye rwa Nyarugenge.
Umucamanza wasubiyemo iyi ngingo, yatesheje agaciro ibi byatangazwaga n’abaregwa n’ababunganira kuko Umushingamategeko muri iki gitabo atagaragaje igishingirwaho mu kugena urukiko ruri hafi ruvugwa muri iri tegeko.
Photos © M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW