Ntawe byatangaza babujije Diane Rwigara GUSEKA nkuko babujije Adeline Rwigara kuzana Bibiliya ye mu rukiko

Abanyarwanda benshi bashimishijwe no kubona Diane Rwigara aseka mu rukiko rwa Kagame kuburyo abenshi bahereyeho bavuga ko uwamufunze ariwe uri kuburana ndetse abandi bakaba bafite ubwoba bwuko ashobora no kuzira ko yagaragaye inshuro nyinshi arimo kwisekera.

Nkuko byagenze kuri mama we Adeline Rwigara ubwo yazanye igitabo cy’imana Bibiliya mu rukiko rwa Kagame ariko kubera gutinya iyo ntwaro ikomeye yabaga yitwaje baba barayimwatse kuburyo batakimwemerera kuza mu rukiko ayitwaje. Ntibizagire rero uwo bitangaza ubutaha abacamanza ba Kagame babwiye intwali yacu Diane Rwigara ko atagomba guseka mu rukiko rwa Kagame!

Denise Uwamahoro
Gary, Indiana

LIRE  Gufunga Evode Imena imyaka 7 yose usize James Musoni nukwikoza isoni!