Noble Marara namenye ko dukeneye abantu nka Judi Rever mukuvuga ukuri kubyabaye mu Rwanda

Ariko Noble Marara yaretse ubwishongore n’umwirato niba intego ye ari ukwanga ikinyoma koko yacira mu kanwa Judi Rever ngo nuko yanditse kubyabaye mu Rwanda? Noble Marara n’umwirato mwinshi ati “Judi Rever ngo yamuhamagaye kenshi amubaza rubish”. Ubundi rubish bivuga umwanda. Mbese ni nkaho yakavuze ko mu kanwa ka Judi Rever harimo havamo umwanda. Noble Marara waretse kwiyemera no kwivuga ko abakuvuga bahari. Mutege amatwi igitwenge cya Noble Marara ku munota wa 2:51 kugera mu munota wa 3:00. Igitwenge cy’indyarya.

Noble Marara aratubeshya, ariyemerana iki se? Akomeje kwiyibagiza ko ntawigira. Nubwo apinga ibyo Judi Rever yanditse, arakora ubusa kuko abantu benshi batangajwe n’igitabo ke kandi kibatera amatsiko. Mvuze ko Noble Marara yaba afitiye Judi Rever ishyari ntabwo naba mbeshye? Niba mbeshye munyomoze. Noble Marara yasohoye igitabo “Behind the Presidential curtain” bivuga “Amabanga inyuma z’insika za perezida”ariko nkeka ko kitakuruye abantu nk’abo “In praise of blood” cyakuruye. In praise of blood bivugwa “ishyirwa hejuru ry’amaraso”.

Noble Marara yagize ishyari ry’uko umunyamahanga yakwandika ku mateka y’u Rwanda bakamwumva kurusha uko we w’umwenegihugu bamwumvishije. None se niba Judi yaranditse ibyo abanyarwanda dushaka kumva no kumenya ku byabaye ku Rwanda, ni gute tutamwumva? Niba Noble Marara yaragiye mu matiku no mu bujajwa, arabona abanywarwanda aribyo dukeneye kumva ubu? Nareke ishyari no kuyobya abanyarwanda bafite intumbero yo kubohoza igihugu abatesha umurongo. Erega Marara menya ko nta muhanuzi iwabo ureke kwishongora no kwiyemera. Ahubwo u Rwanda rukeneye abantu nka Judi Rever kuko nibo bazavuga ukuri batabogamye.

 

LIRE  Tchad: Le général Idriss Mahamat Abderamane Diko déclare à VOA Afrique qu'il existe désormais "deux camps" dans les rangs des militaires