Yanditswe na MARIE CLEMENCE CYIZA UWIMANIMPAYE
Butera Knowless uherutse gukorana na Bruce Melody indirimbo bise “Deep in love” iteguza igitaramo bafitanye, yatangaje ko gukorana na we byaboroheye cyane nk’aho bari basanzwe bakorana.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na KT RADIO, Radio ya Kigali Today kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, ubwo we na Bruce Melody bari mu Kiganiro KT Breeze.
Muri icyo kiganiro abo bahanzi bavugaga byinshi ku bijyanye n’indirimbo bakoranye ndetse n’igitaramo bateganya mu mpera z’umwaka wa 2017.
Knowless Yagize ati “Gukorana na Bruce Melody ntabwo byangoye kuko twari dusanganywe,twakoranye nk’aho twari dusanzwe dukorana mu itsinda”.
Bruce Melody ku ruhande rwe, nawe yavuze ko gukorana na Knowless yabyishimiye kandi bitamuruhije.
Abajijwe impamvu yatinze gukorana nawe mu gihe cyose bamaze mu muziki yagize ati “Buri kintu kigira igihe cyacyo, buriya byari mu mishinga ariko igihe kitaragera…”
Indirimbo “Deep in Love” ngo yanditswe n’abo bahanzi bari hamwe bungurana ibitekerezo ku bitero ndetse no mu miririmbire. “
Iyo ndirimbo kandi ngo irategura igitaramo bafitanye bise “Holiday Cheer” kizabahuza bombi mu mpera z’uyu mwaka.
Avuga kuri icyo gitaramo, Bruce Melody yagize ati “Ni ubwa mbere twateguye igitaramo cyihariye atari ukumurika alubumu cyangwa ngo ni ikigo runaka cyagiteguye, ni igitaramo cyacu ubwacu.”
Abo bahanzi kandi bakanguriye abafana babo ndetse n’abakunzi babo muri rusange kuzitabira icyo gitaramo,kuko kizaba ari igitaramo kidasanzwe kirimo byinshi biryoshye bitarabonwa n’amaso y’abantu.
Amashusho y’iyo ndirimbo ntarasohoka kuko bashaka kuzabifatira umwanya kugira ngo izabe ari videwo ibanyuze, ikananyura abafana babo nk’uko Knowless yabisobanuye aho yavuze ko izitonderwa igakorwa nyuma y’igitaramo.
Igitaramo cy’abo bahanzi bombi bacyise “Holiday Cheer” kikaba giteganijwe ku itariki 23 Ukuboza 2017 muri Radisson Blu guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) mu myanya isanzwe na n’ibihumbi cumi na bitanu (15000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Source: Kigalitoday