N’IRIHE SANO RIRI HAGATI Y’INYENYERI NA RUSHYASHYA?

Ntangiye iyi nyandiko nibaza icyo Inyenyeri yaba ipfana na Rushyasha, benshi muri mwe ibi binyamakuru murabizi uburyo byandika biharabika, bisebanya sinashidikanya no kuvuga ndetse ko biba binabeshya.  Iyo witegereje neza usanga Inyenyeri igera ikirenge mu cya Rushyashya, aha mwambaza impamvu. Ikinteye kuvuga ibi n’uburyo Inyenyeri isigaye yandika yibasira abantu aho kwandika yibanda ku bitekerezo byabo. Ibyo byerekana ubuswa n’ubujiji bwinshi buranga abandika bene izo nyandiko.

Ibi nkaba mbishimangira nibanda ku nkuru inyenyeri iherutse gusohora isobanura icyo Kagame yapfuye na Kayumba. Bavandimwe dusangiye akababaro kerekeranye n’ubuyobozi bubi buri mu Rwanda mwambwira  ko kumenya ko abagabo bapfuye abagore byatumarira iki ? Biratwungura iki twe abashaka impinduka ya politique yo mu Rwanda? Biramarira iki infungwa za politique ziri mugihome zizira akarengane? Biramarira iki umuturage wirirwa  akubitwa, akamburwa utwe, agasenyerwa nta n’uwo ari buregere?

Biramarira iki umunyeshuri urangiza ishuri atazi kwandika? Biramarira iki iriya mirambo yose tubona itemba muri Rweru? Biramarira iki umunyamakuru birirwa bavugiriza imijugujugu ngo yavuze ibyo badashaka? Biramarira iki umubyeyi ufungirwa mu bitaro amaze kubyara? Biramarira iki umuturage wishwe na Nzaramba?  Aho ntimwaba mushaka kurangaza no gutesha igihe abahangayikishijwe n’ihinduka ry’imitegekere mibi iri mu Rwanda?

Ariko ushobora no gusanga akababaro k’umunyarwanda atari ko bashyira imbere, bakaba bafite indi migambi. Ureste ko bitaba bitangaje ndamutse mvuze ko byigaragaza bikanagaragazwa z’izi nyandiko ntaba nibeshye.

Mbere yo kurangiza iyi nyandiko nagirango nsabe inyenyeri n’abanditsi bayo niba bashobora kumbwira uwo barwanya n’icyo barwanya kuko bariho bagera ikirenge mu cya Rushyashya.   Ese bashobora guhagarika ibi bikorwa by’ ubuswa, byiganjemo ubijiji bwinshi, bakareka tugahangana n’umwanzi ugejeje abanyarwanda kure kubi aho kwirirwa babara inkuru z’abaryamanye?

LIRE  Pierre Nkurunziza, «Guide suprême éternel» du Burundi s’en va. Quel avenir pour le pays?

Umwanzi wacu abanyarwanda ni umwe ntago tuzamutsinda turyana duterana amabuye, bamwe bibasira abandi mu buswa no mu bujiji.

Mugire amahoro.

Umusomyi
Nancy Umutoni
Nairobi, Kenya