Nimuze twongere twibuke intwari Diane Shima Rwigara

Paul Kagame ati si abarwanashyaka gusa ba FPR Inkotannyi bakoreshwa n’amahanga. Kagame yavuze mu buryo buziguye ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe Diane Shima Rwigara washakaga guhatana na we mu matora yabaye uyu mwaka, na we ari mu gatebo kamwe k’abakoreshwa n’amahanga abizeza ibitangaza bidashoboka. Yavuze ko iyo bigeze aho rukomeye amahanga abakuraho amaso bikarangira bagiye kota umuriro wo muri gereza.

Twese tuzi neza ko ntacyo Kagame akora atabanje kukivuga. Izo nzira karengane arimo yotesha umuriro wo muri gereza azazibazwa. Bitinde cyangwa bitebuke nawe azacibwa urubanza rw’ibyo yakoze n’ibyo arimo gukora kugeza kuri uyu munsi wa none.

Paul Kagame yishe Rwigara Assinapol, akurikizaho gufunga umufasha we Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Shima Rwigara ngo kuko Diane Rwigara yashatse kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika. Kagame ntiyamuretse ngo yiyamamaze maze amwibe amajwi nk’uko asanzwe abikora, ahubwo yategetse ko akurwa kurutonde rw’abiyamamaza nyuma yaho amwohereza kota umuriro muri gereza!

Ubwo Paul Kagame yakurikijeho gusenya hotel ya Rwigara Assinapol agerekaho no gufatira amafaranga ye yose yari afite muri banki. Hejuru y’ibyo byose Paul Kagame yagurishije mu cyamunara uruganda rw’itabi rwa Rwigara Assinapol. Paul Kagame yishe umubyeyi, afunga umupfakazi n’impfubyi none yiyemeje no kubicisha inzara. Umugome uraha ntahandi ndamubona!!!!!

Nkuko turi kwibuka inzira karengane zose zatakaje ubuzima bwazo muri Jenoside ni muze twibuke izo nzirakarengane zose Paul Kagame afungiye muri gereza ze cyane cyane umwari Diane Shima Rwigara watinyutse kumuhangara kuri bose babireba. Ari mu bantu batumye abantu benshi bakanguka bakabona ubugome, ubugizi bwa nabi Paul Kagame akorera umunyarwanda wese utavuga rumwe nawe. Mureke dukomeze tumuzirikane kandi tumubwire ko tukimurinyuma uko byagenda kose.

LIRE  Leta ikomeje kurya abaturage irenga ku mategeko arengera abaturage kandi ariyo yayishyiriyeho!!!

Ange Uwera