Nibura bagifunze ariko ntawe bishe! –> Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyafunzwe kizira kwandika ko Museveni agiye guhirika Kagame ku butegetsi

Nkuko igipolisi cya Uganda cyabitangaje mu itangazo cyasize ahagaragara, ikinyamakuru ‘Redpepper’ gikorera muri iki ghugu cyafunzwe kubera inkuru cyanditse kikayiha umutwe ugira uti “Museveni ari gutegura guhirika Kagame ku butegetsi”.

Iyi nkuru yanditswe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda birimo “The Independent” na “New vision”, byanditse ko iyo nkuru yasohotse ku itariki ya 20 Ugushyingo 2017 mu gihe iki kinyamakuru “Redpepper” cyafunzwe ku gicamunsi cyo ku itariki ya 21 Ugushyingo.

Ifungwa ry’iki kinyamakuru ribaye mu gihe hari hashize iminsi ibitangazamakuru bitandukanye byandika inkuru zivuga ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda utifashe neza.

Sam Kutesa, Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’igihugu cya Uganda yamaganye iyo nkuru ivuga ko Museveni yaba arimo gutegura guhirika Kagame avuga ko ari igihuha cyambaye ubusa.

Nyuma yuko iki kinyamakuru cyanditse iyi nkuru, abapolisi bakorera mu mugi wa Kampala yobowe n’ umukuru wabo bagiye Namanve ku biro by’ iki kinyamakuru Redpepper bitwaje impapuro zita muri yombi ababozi bacyo basiga banagifunze.

Hakoreshejwe Twitter, ikinyamakuru Redpepper ku ikubitiro nicyo cyabanje gutangaza ko abapolisi bagifunze ari nabwo iyi nkuru yahise isakara

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

LIRE  Rwanda: Nizere ko ntawe ukemera ko Cassien Ntamuhanga yatorotse