Niba Musenyeri Nzakamwita yariciwe n’abahutu, ikibazo cyo kubona abo aha imbabazi azagihorana kuko abahutu ntibakibaho mu Rwanda!

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 13 Mata 2018, wabaye umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 24 mu Rwanda. Kuri uwo munsi, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba Seveliyani Nzakamwita yagize ati:”Mbabazwa no kuba twaratanze imbabazi, duhora tunabivuga iyo twaje hano, ariko nabuze abo nziha, ntawuza ngo atubwire ko yahemutse, uwo twiyunga nawe, ntawe tuzi, imbabazi twarazitanze ariko ntawuzakira”.
Ubu buhamya bw’imbabazi zatanzwe na Musenyeri Nzakamwita zikabura uzakira, burerekanaukuri kwambaye ubusa, ko muri iyi myaka 24 yose ishize, nta bumwe n’ubwiyunge burangwa mu muryango nyarwanda, kandi abanyarwanda bakaba batavugisha ukuri ahubwo bakaba babeshyana! Ubu buhamya bwa Musenyeri Nzakamwita bukaba bwerekana ibintu bibiri bikomeye byabaye ingume mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi aribyo: Ubumwe n’ubwiyunge no kuvugisha ukuri kuri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Ubumwe n’ubwiyunge: 

Leta ya FPR Kagame ihora ibeshya abanyarwanda n’abanyamahanga ko ubumwe n’ubwiyunge mubanyarwanda byagezweho ku kigereranyo kiri hejuru ya 90%! Ariko iyo witegereje uburyo abanyarwanda babanyemo, usanga imibare itangwa ari ikinyuranyo cy’uburyo abanyarwanda babanye! Musenyeri uhuza Imana n’abantu, nawe arahamya ko atazi umuntu bagomba kwiyunga nawe uwo ariweNgo Musenyeri Nzakamwita yaramushatse aramubura! Niba se Musenyeri afite iki kibazo, ubwo umunyarwanda utarihaye Imana nka Musenyeri ndetse akaba atajijutse nkawe ndetse akaba aba mucyaro aho yicwa n’inzara n’amavunja, murumva hari icyo yiyumvira mu bumwe n’ubwiyunge FPR yirirwa irisha mu mahanga?

usenyeri Nzakamwita ashobora kuba atariwe ufite iki kibazo wenyine mu Rwanda! Ubusanzwekugirango ubumwe n’ubwiyunge bibeho, ni uko abahemutse n’abahemukiwe bagomba kwicara hamwe bakaganira, bakabwizanya ukuri k’uko ibintu byagenze, ababigizemo uruhare bakabyicuza kandi bakabisabira imbabazi. Biramutse bigenze gutyo nibwo uwahemukiwe nawe agira inkomanga ku mutima bigatuma atanga imbabazi ntawe ubimuhatiye. Niba rero Musenyeri Nzakamwita yariciwe n’abahutu, iki kibazo cyo kubabona azagihorana kuko abahutu ntibakibaho mu Rwanda!

Abahutu bari mu Rwanda mbere ya 94 tubasanga ahantu 4: 1.Hari abahutu batari bacye bishwe na FPR mu Rwanda no hanze yarwo. 2.Abahutu bacitse ku icumu ry’ubwo bwicanyi bahungiye hanze y’u Rwanda. 3. Abahutu batapfuye ntibanahunge bari muri za gereza, 4 Abahutu bacitse ku icumu ry’ibyo byose, ubu babaye ibiragi n’inkomamashyi, bahora bagenda bunamye, ntibashobora kwegera umuntu nka Musenyeri ngo batinyuke kumubwira ukuri bafite ku mutima wabo! Abahutu bose kimwe n’ababakomokaho Paul Kagame yabikoreje urusyo rwa jenoside ntagutoranya! Birumvikana rero ko abo bahutu bose bikoreye iyo nyonjo, nta numwe watinyuka kwegera aho Musenyeri ari, niyo mpamvu Musenyeri Nzakamwita yabuze uwakira imbabazi yabahaye! Ese abo bahutu tuvuze haruguru, kuba babayeho muri ubwo buzima, ubwo bahawe imbabazi koko?

Niba Musenyeri Nzakamwita yaragize ibyago umuryango we ukicwa n’abatutsi (FPR), twamumenyesha ko bitemewe kuvuga ko umututsi ashobora kwicwa umuntu, muri macye nta mututsi w’umwicanyi ubaho! Musenyeri atinyutse kuvuga ko yiciwe n’abatutsi ashobora guhita ashinjwa icyaha cyo gupfobya jenoside! Abantu bafite ababo bishwe n’abatutsi ntibafite uburenganzira bwo kubibuka no kuvuga ko biciwe, twizereko Musenyeri Nzakamwita atari muri icyo gice cyo gupfobya jenoside!
Ukuri
Jenoside yabaye mu Rwanda, yabaye ku manywa yihangu, abanyarwanda bazi neza abayigizemo uruhare, ariko FPR Inkotanyi ntabwo ishaka kumva ukuri nyako ku bwicanyi bwakozwe mu Rwanda kuko yabugizemo uruhare rukomeye! Igihe cyose ukuri kuzakomeza gupfukiranywa, nta bwiyunge buzabaho mubanyarwanda. Ikibazo gikomeje gukomerana leta ya Kagame: ni uko muri iki gihe n’abanyamahanga n’urubyiruko bakeneye kumenya ukuri nyako kuri jenoside yo mu Rwanda.

Mu rwego rw’Ubutabera: Hakenewe kumenyekana abantu bakomye imbarutso ya jenoside bagahanwa nubwo baba barapfuye. Niba abo bantu ari abahutu, abatutsi, abatwa cyangwa abazungu, nibamenyekane maze bahanirwe amahano bakururiye u Rwanda. Kugirango uko kuri kw’abakomye imbarutso ya jenoside kuzajye ahagaragara ni uko leta y’u Rwanda yabyiyemeza igashyiraho ubutebera nyabwo. Ntabwo rero leta ya FPR ishinjwa kuba nyirabayazana w’ayo mahano ariyo yajya kwicira urubanza, ni ugutegereza leta yindi izajyaho.

Mu rwego rw’ubushakashatsi: Jenoside yakorewe mu Rwanda ikeneye gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse bw’abahanga babifitiye impamyabushobozi. Kugeza ubu abantu benshi bakomeje kwibaza iki kibazo: Ni gute ubwoko (abatutsi) bukorerwa jenoside, ariko ubwo bwoko buri kwicwa akaba aribwo bufata ubutegetsi bugahirika leta yabwicaga? Kuba inkotanyi ari abatutsi, zikaba zaragabye ibitero bya gisilikare ku Rwanda, inkotanyi zikabuza umuryango w’abibumbye gutabara, biteye ikibazo cyo kwemeza niba mu Rwanda harabaye jenoside koko cyangwa se niba harabaye isubiranamo ry’amoko! Kugirango iki kibazo kibonerwe igisubizo ni uko hagomba gukorwa ubushakashatsi!
Mu rwego rwa politiki naho hakenewe ibisubizo: Ni kuki abahutu n’abatutsi mu Rwanda bicana? Bapfa iki? iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’ubutabera cyangwa abashakashatsi ahubwo kigomba gukemurwa mu rwego rwa politiki, igihugu cy’u Rwanda kikagira ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi u Rwanda rukagira ubutabera bwigenga!
Musenyeri Nzakamwita akomeze amasengesho asabire abayobora u Rwanda Imana ibakuremo umutima w’ibuye bafite, ahubwo ibahe umutima wiyoroshya maze barebe inyungu z’igihugucyose aho kureba inyungu z’agatsiko kafashe ubutegetsi ku ngufu.
Veritasinfo.
LIRE  After months of harassments and constantly reporting to police - CID, the journalist Besabesa has decided to flee Rwanda