NDABAGA ARABAGARITSE!

Justice Sylvain OreAho Urukiko Nyafrika rurengera uburenganzira bwa muntu n’ubwa rubanda (CADHP) rutandukanira n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ni uko uru rwashyizweho na Loni ngo rwimakaze ikinyoma kandi rukingire ikibaba Agatsiko kaganje i Kigali na ba  Mpatsibihugu bagafitemo inyungu batitaye ku z’Abanyarwanda, naho ruriya (CADHP) rukaba rwarashyizweho n’umuryango nyafrika ushishikajwe n’ukuli ku makuba yagwiririye u Rwanda. Ngiyi  rero intangamuganzanyo : CADHP itaye hanze itekinika n’iyicarubozo bya Kigali, mu gihe TPIR yarinze ifunga imiryango (2012) igihonda ku batsinzwe intambara gusa, nta no gutunga urutoki abayitangije bakanakora amahano yatuviriyemo jenoside.

Umutegarugori Victoire Ingabire akaba na Ndabaga-rubimburirangabo bamugaraguje agati nk’uko ubu babigirira bene Rwigara. DLc1eVxXkAEdDMfPahulo yifuzaga ko aba yarazimye burundu aliko kuko uyu mukobwa ari umurame kandi akaba afite ukwemera mu butabera arahiga ati : “nabatsinze muli politike reka mbatsinde no mu mategeko”. Nibwo ku muhindo wa 2014 asimbutse imisozi ajyana ikibazo cye muli CADHP hariya Arusha y’Abamasayi. Icya mbere cy’umutwe cyabaye ikaze ikirego cye cyahawe, mu gihe Kigali yo yibwiraga ko Ingabire nta hantu na hamwe ku isi ashobora guhabwa ijambo kuko bamuhindanyije ndetse bakamuhadika. Bwarakeye bakanja amanwa basezera mu rukiko CADHP bari barashyigikiye ga ye !

Nibwo muli Werurwe 2017 ruhamagawe ! Ubwo  abambali ba RuPieFu babonye ko ikibazo kibaye porobulemu bati reka reka ntituzitaba Ingabire atazatwambika ubusa imbere y’Imana n’abantu, bati kandi ntirushobora gucibwa tutitabye. Ubu mu nda y’ingoma birahwihwiswa ko ngo Minisitiri w’Uburyamanza Yonstoni BUSINGHE yaba yarategetse kutitaba CADHP agambiriye gukoza isoni shebuja Kagome kuko nawe yazinutswe umuco w’itekinika !

None dore ukuli kuremejwe ruraciwe, kandi “ruciriwe i Mutakara” nk’urwaciwe na Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura ahayinga umwaka 1640. Mana y’i Rwanda urakomeze Diane na Adeline Rwigara, Kizito Mihigo, Bonifasi Twagirimana, Deo Mushayidi n’izindi mfungwa za politike, kuko uzaba akiriho ejo nawe azahanagurwaho icyaha kandi yandikwe mu mateka. Maze rero Pahulo, dohorera uru Rwanda kandi ba umugabo mu giti cy’abagabo maze urekura Ndabaga-Victoire INGABIRE maze amulikire Abanyarwanda umushinga abafitiye.

LIRE  Nyabihu: Abananiwe kwishyura imitungo bagomba kwishyurirwa na Kagame n'ingabo ze kuko nibo bakomye imbarutso ya Genoside

KANAMUGIRE Yohani, Gikomero