Muze natwe twibuke abacu bishwe na leta ya PKagame cyangwa bishwe n’ingabo ze APR/RDF

Buri wese aho ari niyibuke abe yabuze muri Jenoside y’abanyarwanda. Erega kwibuka ntabwo ari bibi. Ntabwo niyumvisha imamvu Kagame akurikirana umuntu wese uvuze ko nawe arimo kwibuka abe yabuze. Iyo wibutse abawe wabuze muri Jenoside ntabwo bivuze ko uhakanye Jenoside yabaye mu Rwanda yewe reka mbivuge nkuko abyifuza Jenoside yakorewe abatutsi. Ariko nanjye, nawe twabuze abacu. None se hari abemerwe kwibukwa n’abandi batemerwe? Iryo ni rya vangura n’ubundi Kagame akomeza kubiba mu banyarwanda. Njye nziko nta munyarwanda uruta undi waba warishwe n’interahamwe, waba warishwe n’ingabo za RPF, mwese tugomba kubibuka kuko muri abana b’abanyarwanda, muri abanyarwanda nta nuwakagombye kubishidikanyaho. Amashusho hasi arerekana uburyo impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zibutse abantu bazo Kagame yishe.

Igihe kizagera n’abandi bose bishwe n’ingabo za Kagame RPF nabo tubibuke kuko ari abanyarwanda nabo bazize uko baremwe. N’inzirakarengane. Njye nkaba nibaza icyo dutegereje ngo hakorwe ibarurwa ry’abo banyarwanda baguye mu maboko ya RPF. Baravuga ngo muri Jenoside haguye abatutsi barenga ibihumbi magana inani (800,000). Abahutu FPR yishe mbere ya Jenoside, yishe muri Jenoside, yishe na nyuma ya Jenoside bo bagera kuru bangahe? Haba hari umubare wabo waba waratangajwe?

Reka noye kwigiza nkana kuko Kagame ntiyakwemera ko iryo barura rikorwa kuko ariwe nyirigukora amahano. Umubare nyawo uzajya ahagaragara igihe yarekuye ubutegetsi cyangwa yakuwe ku butegetsi. Ryari? Bizi Imana. Reka dukomeze duharanire uburenganzira bwacu n’ubwo bavuga ko “iyakaremye ariyo ikamena”, ubwo igihe ntikiragera ngo kameneke.

LIRE  Gufunga Evode Imena imyaka 7 yose usize James Musoni nukwikoza isoni!