Muzabaze abize muri LDK kubwa Habyarimana uko bari bafashwe –> Abanyeshuri ba Lycée de Kigali bigaragambije kubera kudahabwa inyama n’imigati 

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali (LDK) bakoze imyigaragambyo bifungirana mu icumbi ‘dortoir’ bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwabimye imigati n’inyama.

Abigaragambije ni bamwe muri 400 biga baba mu kigo; icumbi ryabo ryari risanzwe ribaho ingufuri ariko bayikuyeho bashyiraho iyabo nto biguriye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwategereje ko babyuka buraheba.

Ubashinzwe yagiye kubareba asanga bakingiye imbere, abasabye gukingura bavuga ko bashaka ko umuyobozi mukuru w’ikigo, ngo abasobanurire impamvu bamaze iminsi bagaburirwa nabi.

Abanyeshuri baganiriye na IGIHE batangaje ko hashize icyumweru badahabwa umugati nkuko babyemererwa ndetse ngo kuva iki gihembwe cyatangira, ntibakigaburirwa inyama nkuko byajyaga bikorwa buri wa Gatatu w’icyumweru.

Umuyobozi wa LDK Martin Masabo, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe abanyeshuri bose bahabwa igikoma kirimo amata n’umugati mu gitondo, ndetse na buri cyumweru bakagaburirwa inyama.

Ubwo umunyamakuru yageraga mu kigo, abo banyeshuri bari bacyifungiranye, uyu muyobozi aha impanuro abandi batigaragambije barimo n’abaturutse hanze y’ikigo batari bazi ibyabaye, babasaba kwihangana nubwo wumvaga hari bake bavugira mu matamatama bagaragaza ko batabikozwa.

Ati “Iyo wiga ugomba kwihangana…umuntu uwo ari wese agomba kwihangana n’igihugu turihangana, n’isi ikihangana; iyo bigeze ku kurya ntabwo wigaragambya.”

Yabasobanuriye ko bamwe mu babyeyi batarishyura amafaranga y’ishuri ndetse hakaba n’andi mafaranga ikigo kitarishyurwa na Leta n’indi mishinga.

Ati kandi “Abana b’ababyeyi bishyura bagomba gusangira n’abatarishyura. Ubu ngubu amafaranga nta yahari, amafaranga ari hanze yagombaga gusoza igihembwe ndetse tukanakomeza, ubu ntayo ariko tugomba gukora tukayabona, murabyumva?”

LDK irakennye…

Ubuyobozi bwa LDK buvuga ko kugeza ubu ababyeyi babereyemo ikigo umwenda wa 15 686 000 Frw. Ntiburanabona amafaranga ya leta yo kugaburira abana (school feeding) y’igihembwe cya gatatu angana na 4 673 000 Frw n’asanzwe agenerwa amashuri abanza n’ay’isumbuye (capitation grant) 1 208 000 Frw.

LIRE  Rwanda open to AGOA talks

Bwasobanuriye abanyeshuri kandi ko kuba ibiribwa bimwe byavanweho byanatewe n’imishinga irihira abanyeshuri bamwe irimo FARG itarishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka ushize wa 2016 angana na 1 077 000 Frw. Ayo mafaranga yose ateranyijwe angana na miliyoni zisaga 24.

Masabo avuga ko babonye batangiye gufata amadeni ku muntu ubazanira imigati bagahitamo kuba bayivanyeho kuva mu minsi ibiri ishize mu gihe bagitegereje amafaranga, naho inyama zo bari bamaze ibyumweru bibiri (inshuro ebyiri) gusa batazigabura.

Umuyobozi wa LDK avuga ko nta mwana yirukana, ahubwo ko agiye kubaganiriza akabasaba kunyurwa na duke twabonetse, bakishimira byibuze ko bakibona igikoma kirimo amata, bakabona n’ibindi byose bisabwa ku ishuri.

Avuga ko yavuganye na Minisiteri y’Uburezi ikamubwira ko amafaranga yo kugaburira abana yamaze koherezwa, yageze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikiyakerereza kikaba uruhererekane rusanzwe rwo mu mabanki.

Yizeye ko nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri aba yazibye icyuho kiri mu ifunguro ryiza rigenerwa abiga muri Lycée de Kigali.

Ishuri rya Lycée de Kigali rifite abanyeshuri 1361 biga mu mashami atandukanye arimo ay’Imibare n’Ubugenge n’Ubutabire.

 

 

Abanyeshuri bahurijwe hamwe mu nama idasanzwe mbere yo kujya mu ishuri nyuma yo kwigaragambya

 

Abanyeshuri bateze amatwi umuyobozi w’ikigo abakangurira kunyurwa na duke bafite

 

Umuyobozi wa LDK ahamya abanyeshuri be baza kumwumva kuko basanzwe bafite ikinyabupfura

 

Source: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-lycee-de-kigali-bigaragambije-kubera-kudahabwa-inyama-n-imigati?url_reload=3#