Musoni James yakuwe muri Guverinoma asimburwa na Gatete Claver

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya leta ya Kigali IGIHE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Musoni James wakuwe muri Guverinoma ni umwe mu bari bayimazemo igihe kinini nyuma yo kuyobora Minisiteri zitandukanye. Yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006-2009), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (2009-2014) na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative (2005-2006).

Yanayoboye izindi nzego zirimo ko yabaye Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (2001-2005); mbere yaho akaba yari Komiseri Mukuru wungirije (2000-2001).

Ubwo hakurikiyeho kujya kugatebe niba Kagame atamufunze cyangwa ngo amwice. Kuko iyo yaguhaze byose birashoboka.

 

 

LIRE  Affaire de l’attentat de 1994 au Rwanda: l’analyse biaisée de l’historien français François Robinet