MUSEVENI YABABAJWE NUKO KAGAME YANGIYE ITSINDA RY’UMURYANGO WABIBUMBYE GUKORA IPEREREZA KUBWICANYI KAGAME ASHINJWA HAMWE NO KWIBA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MU GIHUGU CYE.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ubwo Perezida Museveni yari agiye mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye ONU yabereye i New York muri Amerika, yanyuze mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi ; muri uwo mujyi
Museveni akaba yarakoranye inama n’impuguke zo mu rwego rwo hejuru z’umuryango w’abibumbye ONU. Izo ntumwa za Loni zikaba zarashinje perezida Museveni icyaha cyo kuba yarahaye uburenganzira intasi (DMI) za Paul Kagame bwo gushimuta impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu gihugu cya Uganda zikoherezwa mu Rwanda rwihishwa kugirango zigirirwe nabi. Izo ntumwa zikaba zarashinje Museveni icyaha cyo kwica amategeko mpuzamahanga arengera impunzi ! Izo ntumwa za Loni zikaba zarahaye Perezida Museveni raporo yanditse irimo amazina y’abapolisi ba Uganda n’intasi za Kagame zikora ibikorwa byo kwica no kunyereza impunzi z’abanyarwanda muri Uganda.

Iyo raporo intumwa za Loni zagejeje kuri Museveni yamuteye ipfunwe bituma asaba imbabazi izo ntumwa za Loni kandi azizeza ko abo bose bakoze ibyo byaha byo gushimuta impunzi agiye kubahana ndetse iryo kosa rikaba ritazongera kubaho muri Uganda. Ubwo Museveni yasubiraga muri Uganda yashyikirije iyo raporo y’intumwa za Loni intasi za Uganda, amazina y’abantu bari muri iyo raporo ndetse n’ibimenyetso intumwa za Loni zatanze byahuye neza na raporo intasi za Uganda zari zimaze gukora ndetse n’amakuru René Rutagungira yahaye abashinzwe umutekano ba Uganda ku bapolisi no ku ntasi za Kagame zishimuta impunzi muri Uganda. Ku wa kane taliki ya 26 Ukwakira 2017, Perezida Museveni yagiranye inama n’abasilikare bakuru ndetse muri iyo nama umukuru w’igipolisi cya Uganda «Kale Kayihura» akaba yari yayitumiwemo .

Museveni yabwiye ijambo rikomeye abo basilikare kandi ashimira ingabo za Uganda UPDF igikorwa zakoze cyo guta muri yombi abapolisi bakuru ndetse n’intasi z’u Rwanda bishoye mu bikorwa byo kunyereza impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda,ibyo bikaba byarabaye igisebo gikomeye ku gihugu cya Uganda imbere y’umuryango mpuzamahanga. Museveni yagaye kuburyo bukomeye imyitwarire y’igipolisi cya Uganda.

LIRE  Thousands petition Rwandan govt to release Kagame's critic and her family

Ishema Ryiwacu