Musanze: Inzu yakoreragamo Bank ya Kigali yafashwe n’Inkongi y’Umuriro -AMAFOTO

Mu masaha ya saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017, Inyubako y’uwitwa Kanyandekwe Saidi iherereye mu Mujyi wa Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro imiryango ibiri y’iyi nzu irashya bivugwa ko uyu muriro watangiriye ahatekerwaga imigati ukaza gukomeza mu muryango wundi wacururizwagamo ibikoresho binyuranye birimo iby’ubwubatsi n’amashanyarazi.

Iyi gorofa y’ubucuruzi yigeze gukorerwamo na Bank ya Kigali kuri ubu ikaba yari irimo imirimo inyuranye y’ubucuruzi harimo ubucuruzi bw’imigati , ubucuruzi bw’ibikoresho binyuranye by’ubwubatsi, amazi n’amashanyarazi yafashwe n’inkongi bikaba bikekwako insinga z’amashanyarazi ziri muri iyi nyubako zari zishaje ari nayo ntandaro y’iyi nkongi.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yahamirije Ikinyamakuru Ukwezi.com iby’iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro gusa avuga ko hataramenyekana neza icyayiteye kugirango hanamenyekane agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi y’umuriro.

IP Gasasira yagize ati “Ahagana saa tanu na mirongoitanu n’umunani nibwo inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro bivugwa ko wari uturutse ahatekerwa imigati hanyuma umuriro urakomeza ufata n’undi muryango wakorerwagamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, amashanyarazi n’amazi ariko ishami rya Polisi rishinzwe iby’inkongi ryahise ritabara ku bufatanye n’abaturage babasha kuzimya uyu muriro inyubako yose itarafatwa n’inkongi ubu rero turi gukora iperereza ngo tumenye icyateye iyi nkongi nanarebwe agaciro k’ibyangirikiyemo”

Agaruka ku butumwa bw’umwihariko yageneye abaturage b’Intara y’Amajyaruguru n’Abanyarwanda bose muri rusange, IP Gasana yagize ati “Iyo urebye impamvu ahantu bakoreraga n’insinga zayo zari zishatse, icyo dusaba inzu ni umutungouhenze, umuntu ntapfe guterera iyo bagahora bareba insinza z’amashanyarazi ziri ku mazu yabo mu rwego rwo kwirinda inkongi za hato na hato”

LIRE  Le secret de ma réussite : Anifa Mvuemba, une créatrice congolaise qui révolutionne la mode 3D