Mugabe YAHIRITSWE, Grace na we atabwa muri yombi

Ingabo za Zimbabwe zatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko zafashe ubutegetsi zigambiriye kwigizayo abanyabyaha bari iruhande rwa Perezida Mugabe, zikemeza ko uyu mukambwe n’umuryango we barinzwe neza. Ishyaka Zanu PF ryari riyobowe na Mugabe ryatangaje ko yasimbuwe kandi Zimbabwe atari umutungo we bwite.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe w’imyaka 93 yavanywe ku butegetsi n’abo mu ishyaka rye bamurwnayaga

Maj Gen Sibusizo Moyo ni we watangaje ko ingabo zafashe televiziyo y’igihugu, ZBC.  Yavuze ko abanyabyaha ari bo batumye Zimbabwe yugarizwa n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho bityo bakwiye kugezwa mu nkiko.

Ingabo zivuga ko ibi byahereye mu 2015 mu matati yabaye imbere mu ishyaka rya Zanu-PF mu kurwanira ubutegetsi no gusimbura Mugabe w’imyaka 93 akaba amaze imyaka 36 ku butegetsi yagezeho mu 1980.

Uyu musirikare wasomye itangazo kuri TV y’igihugu yavuze ko abaturage ba Zimbabwe bakwiye kuguma mu mahoro gusa bakirinda kugendagenda bitari ngombwa muri ibi bihe, ariko ko abakozi bakomeza imirimo na business zigakomeza mu gihe bagisubiza ibindi mu buryo.

Ikinyamakuru Herald cyaho cyatangaje ko mu bayobozi bakuru batawe muri yombi harimo Minisitiri w’Imari, uw’Uburezi na bamwe mu Bakomiseri bakuru mu ishyaka rya Zanu PF.

Ishyaka ZANU PF ryatangaje ko uwari Visi Perezida, Emerson Mnangagwa uheruka kwirukanwa na Perezida Robert Mugabe ari we ubu wabaye Perezida w’ishyaka akigera i Harare.

Kuri Twitter, ZANU PF yatangaje ko mu ijoro ryakeye Perezida Mugabe n’umuryango we batawe muri yombi bakaba bacungiwe umutekano ku bw’inyungu zo kurengera itegeko nshinga n’isura y’igihugu ngo byari ngombwa ko bibaho.

Ishyaka ryatange ko ZANU PF ndetse n’igihugu cya Zimbabwe atari umutungo bwite wa Perezida Mugabe n’umugore we.

LIRE  Ese ibibaye kuri Robert Mugabe muri Zimbabwe hari isomo byaha Muzehe wacu na Nyiramongi?

Kuri Twitter bati “Uyu munsi ni intangiriro y’ibihe bishya, kandi inshuti “comrade”  Mnangagwa azadufasha kugera kuri Zimbabwe nziza kurushaho.”

Ishyaka Zanu-PF ryatangaje ko nta ‘coup d’etat’ yabayeho ahubwo ko “habayeho guhinduranya ubutegetsi mu mahoro havanwaho abayobozi bamunzwe na ruswa bakanatabwa muri yombi hamwe n’umusaza wari warifatiwe n’umugore we ubu na we ufunze. Abo bacye bari banze gufungwa na bo bafunzwe.”

Amakuru ava muri Zimbabwe ni ay’uko Inyubako Inteko ishinga Amategeko ikoreramo irinzwe n’ingabo ndetse ikaba ifunze.

Trevor Vusumuzi Ncube umunyamakuru uzwi cyane muri Zimbabwe akaba akorera muri Africa y’Epfo, yanditse ko mu bayobozi bakuru bafunzwe harimo Albert Ngulube wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iperereza na Kudzai Chipanga Perezida w’Urubyiruko rw’ishyaka Zanu PF wari watangaje ejo ku wa kabiri ko bazashyigikira Mugabe, byarimba bagatanga ubuzima bwabo.

Robert n'umugore we Grace Mugabe

Robert n’umugore we Grace Mugabe

UMUSEKE.RW